Karoti

Gusarura

Gusarura karoti

Karoti ziba zeze neza nyuma y’amezi abiri kugeza kuri atatu zitewe. Ikigaragaza ko karoti zeze neza ni uko amababi yazo atangira kuba umuhodo, akagenda yuma ahereye kuyo hejuru. Ikindi kandi ubutaka buriyasa ku buryo bugaragara.

Karoti zisarurwa bazirandura hakoreshejwe intoki  cyangwa se hagakoreshwa igitiyo cyangwa ikindi gikoresho cyoroshya ubutaka kugira ngo basarure Karoti.  Karoti zeze neza ziba zifite ibara rya oranje kuva hasi kugera hejuru n’imbere hose. Umusaruro wa karoti uri hagati ya Toni 20-30/ha.

Karoti zigisarurwa zigomba gutoranywa kugira ngo hakurwemo izifite ubusembwa: uduto cyane, izakomeretse, izirwaye, izahindutse icyatsi kibisi, izisatuye n’izishwe n’izuba. Kwigengesera mu gihe urobanura Karoti bizirinda kuraba, guhindura ibara no kuvunagurika.