Karoti

Kwita kugihingwa

Gufata neza umurima wa karoti

Karoti zimera nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu zitewe. Iyo zameze bakuraho ibyatsi byari bitwikiriye umurima.

  • Gusasira

Uburyo bwiza bwo kugumana ubuhehere mu butaka no kurinda karoti kuma ni ubwo gukoresha isaso. Unyanyagiza isaso ifite umubyimba wa cm 5 kugeza kuri cm 10 hagati y’imirongo ya karoti kugira ngo ifashe ubutaka gukomeza guhehera. Ntugashyire isaso hejuru ya karoti ahubwo uyishyira hagati yazo. Isaso ntifasha karoti gukurira mu butaka buhehereye gusa, ahubwo irumbura n’ubutaka kuko itanga intungagihingwa zikenewe. Na none isaso ituma ibyatsi bibi bitamera mu murima wa karoti.

  • Kwicira

Karoti ziricirwa hagasigara intera ya cm 3-5 ku murongo kugira ngo zikure neza.

Kwicira karoti ni ni ukurandura udutoturimo kugira ngo haboneke umwanya izasigaye zikuriramo. Ibyiza ni ukwicira karori inshuro 2. Ubwa mbere wicira karoti zimaze kugera kuri cm 10 z’uburebure, ukaranduramo uduto tudakura neza cyangwa izameze hejuru y’izindi . Iyo wicira karoti usiga akanya gato hagati ya karoti n’indi. Wicira karoti ku nshuro ya kabiri hashize kwezi wiciye bwa mbere, ugakuramo izidakura neza kandi ugasiga akanya kari hagati ya cm 3 na cm5 hagati ya karoti n’indi.

  • Gusukira

Ingemwe za Karoti zishobora gusukirwa igihe ibijumba bitangiye kubyibuha kugira ngo bigumane ubuhehere kandi ntibigire imitwe y’icyatsi kubisi. Gerageza gusukirakaroti ushyira itaka mu mpandez’imitwe y’ibijumba byazo. Karoti zikura zizamuka zigasa n’izivana mu butaka, imitwe y’ibijumba byazo igahinduka icyatsi kibisi. Kuzisukira bituma imitwe y’ibijumba byazo igumana ibara rya oranje.

  • Kuvomerera

Nyuma y’icyumweru uteye karoti,ugomba gutangira kuzivomerera.Kugira ngo zikure neza, karoti zisaba amazi agera byibura kuri cm2 z’ubujyakuzimu. Mu gihe nta mvura igwa mu karere umurima uherereyemo, ni byiza kuvomerera. Ushoboragukoresha igitembo kimisha amazi cyangwa se uburyo bwo kuhira imyaka ariko bushobora guhenda.Mbere yo kuvomerera Karoti, ubanza guca agaferege ka cm 10 hagati y’imirongo ya karoti, wabona ubutaka bwumagaye ukabona kuvomerera, bwaba buhehereye ukaba ubyihoreye.

  • Kubagara

Karoti zikiri ntoyaziba zitarakomera kandi zikura gahoro gahoro, ni yo mpamvu ari ngombwa kurwanya ibyatsi bibi bimeramo mu byumweru bike bikurikira kumera. Ubagara uharura ibyati mu murima ukoresheje agasuka.