Hitamo ururimi:RWA | ENG

Inzu y’inkwavu

INZU Y’INKWAVU/IKIBUTI

  • Akazu inkwavu zibamo kagomba kuba nibura kicaye kuri cm 75 uvuye ku butaka.
  • Agasanduku kagomba kuba gafite : ibipimo bikurikira :
    • Uburebure : m 1
    • Ubugari : cm 75
    • Ubuhagarike : cm 55
  • Abana 6 bamaze gucuka
    • Uburebure : cm 90
    • Ubugari : cm 70
    • Ubuhagarike : cm 55
  • Inkwavu zikunda ituze, cyane cyane mu gihe cyo kubangurira, guhaka no kubyara.

Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw’inkwavu

Ubworozi bw’inkwavu butera imbere iyo nyirabwo yita ku kwandika no kubika amakuru mu ngeri zose:

A. Amakuru ku myororokere

1. Umubare w’inkwavu

2. Umubare w’inkwavu urukwavu rwimije

3. Italiki rwimiyeho

4. Italiki rwabyariyeho

5. Umubare w’utwana twavutse

7. Umubare w’utwana twacutse

8. Ibiro by’amashashi igihe cy’icuka

B. Amakuru ku biryo inkwavu zagaburiwe: byaba ibyo mu nganda cyangwa ibyatsi

C. Amakuru ku buvuzi: imiti yakoreshejwe, ibipimo byayo, igihe yatangiwe.

Ushobora gukoresha amafishi ari ku mugereke mu kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw’inkwavu.

Umusaruro

  • Iyo inkwavu zirya ibyatsi gusa zishobora kugira kg 2 zimaze amezi atanu (ubwoko bwa kijyambere);
  • Iyo zirya imvange y’ifu zipima kg 2 zimaze amezi 3,5-4 zivutse
  • Urukwavu rwa kinyarwanda rurya ibyatsi gusa rushobora kugira kg 2 rumaze amezi 7
  • Iyo rubona imvange rugira ibyo biro rumaze amezi 4,5-5

Urukwavu rutanga inyama zingana na 60% z’ibiro byarwo ari ruzima.

. AMOKO

 

Mu Rwanda, dufite amoko atatu y’inkwavu: urukwavu gakondo, ubwoko bukomoka muri Calfornia bita  Californian ( soma “Kaliforuniyani) n’ubwoko bwitwa  New Zealand ( Soma “Niyu Zilandi”).

 

Urukwavu gakondo: ni urukwavu rugira amabara atandukanye: umweru cyangwa igitare, umukara cyangwa imvange y’igitare n’umukara. Ni urukwavu ruto, rugeza ku biro 3 rimwe na rimwe. Icyakora ntirupfa gufatwa n’indwara.

 

 Urukwavu gakondo rufite ibara ryera rivanze n’umukara

2. Urukwavu  rwa Kaliforuniyani

 

Urukwavu rwa Kaliforuniyani n’utwana twarwo

Kaliforuniyani ni ubwoko bufite amabara y’umukara ku matwi, ku maguru ku murizo no ku munwa, naho ahandi hasigaye hose rukagira ubwoya bwera. Urukwavu rw’ubu bwoko rukuze rushobora gupima kg 3,6.

3. Niyu Zilandi

Niyu Zilandi ni urukwavu rufite ubwoya bwera ku mubiri hose, rutari runini cyane kandi rwita ku bana barwo. Rubyara hagati y’abana 6-7 rugacutsa 6.

Indwara z’inkwavu

Indwara Ikigero cy’inkwavu zifatwa Ibimenyetso Uburyo bwo kuyirwanya
1. Umuzimire (coccidiose) Inkwavu ntoya ni zo zikunda gufatwa Guhitwa cyane bituma inkwavu zumirana zigahita zipfa iyo hafashwe amara. Gutumba iyo hafashwe umwijima

Imiti irwanya umuzimire, Amprolium Ferazolidone

Kugira isuku y’aho ziba, n’ibyo ziriramo

2. Ubuheri bwo mu matwi Inkwavu zose Gucurika amatwi arwaye, kubyimba imiheha y’amatwi no kugira urukoko mu matwi

Gukuraho urukoko, koza n’isabune n’amazi y’akazuyazi no gushyiramo umuti wica udukoko (nka crésyl) uvanze n’amavuta.

Benzoate du Benzyl

3. Indwara yo ku ruhu ( Mange) Utwana n’inkwavu zikuze

Iyi ndwara iterwa n’inda ikangiza uruhu

 

 

Iyi ndwara bayirwanya bita ku isuku y’inzu y’inkwavu no gutera ipuderi inkwavu zafashwe.

Kororoka kw’inkwavu

  • Urukwavu rubangurirwa bwa mbere rumaze amezi 7 ruvutse;
  • Urw’urugabo rushobora gutangira kwimya kare, ariko ibyiza ni uko rwatangira rufite amezi 8 ruvutse;
  • Imfizi imwe ihagije ingore 10, kandi bikwiriye ko itakwimya ingore zirenze 3 mu cyumweru.
  • Urukwavu ruhaka iminsi 30-32;
  • Hasigaye iminsi itatu ngo rubyare, ni byiza gushyira mu kazu karwo agasanduku ko kuzabyariramo gafite cm 45x30x30. Urukwavu rugiye kubyara rwipfura amoya rutegura aho ruzabyarira;
  • Abana b’urukwavu batangira kureba bamaze iminsi 12 bavutse;
  • Batangira kurya bamaze iminsi 18. Nyina ibonsa rimwe mu munsi, ikabonsa iminota 3-5 gusa;
  • Inkwavu zicuka zimaze amezi 2 iyo zirya ibyatsi gusa. Icyo gihe nyina ishobora kubyara inshuro 3 mu mwaka;
  • Iyo zirya n’imvange y’ifu (zihaka, zonsa) urukwavu rucukira iminsi 35-42. Rushobora rero kubyara 5 mu mwaka
  • rugacutsa abana 30;
  • Iyo hasigaye icyumweru ngo abana b’inkwavu bacuke, bakuramo ka gasanduku kugira ngo zibanze zimenyere
  • kuba mu kazu katarimo ako gasanduku;
  • Iyo urukwavu rumaze imyaka 2,5-3, ruba rushaje, bagomba kuruvana mu
  • Hari n’izindi mpamvu zituma baruvanamo : iyo rubyara abana batarenze bane, iyo rukunda kuramburura, no kubyara abana bapfuye.

Kugaburira inkwavu

  • Urukwavu rugomba kubona amazi n’ibyatsi bihagije;
  • Rushobora kurya kg 2-2,5 z’ibyatsi ku munsi bashyira mu byo kuriramo kitegeranye n’icyarire;
  • Ariko umuntu ashoboye kurwongereraho n’imvange byaba byiza :

– Ukwezi kumwe rucutse : gr 50 ku munsi

– Amezi abiri rucutse : gr 75 ku munsi

– Amezi atatu rucutse : gr 100 ku munsi

  • Urukwavu rutegereje kwima : gr 100 ku munsi
  • Urukwavu rwonsa gr 300-400 (biterwa n’umubare w’utwana twonka).