Ibitunguru
Ubwoko bw’ibitunguru

- Ibitunguru bitukura: Bombay red, red creole, red tropicana, etc
- Ibitunguru by’umweru: white creole, Texas grano, etc
Guhumbika imbuto
 Tegura imitabo ifite metero 1 y’ubugari. Tegura imitabo ifite metero 1 y’ubugari.
- Shyiramo imborera ibiro 5 kuri m2 imwe.
- Tera umwayi hanyuma utwikirize igitaka gikeya.
- Humbika garama 5 kuli m2 (metero imwe kuri metero imwe).
Gutera ingemwe mu murima

- Tera ingemwe zikuze neza : zifite amababi 3 kugeza kuri 5.
- Tera ibitunguru igihe hari ikibunda cyangwa ku mugoroba.
- Hagati y’igitunguru n’ikindi ushyiramo intera ya cm 15.
- Hagati y’umurongo n’undi ushyiramo intera ya cm 20.
Umwayi (umurama)
- Koresha garama 60 kugira ngo uzatere ari 1 cyangwa ibiro 6 by’umwayi kugira ngo uzatere ibitunguru kuli ha 1.
Kwita ku guhingwa cy’igitunguru

- Kubagara buri byumweru bibiri.
- Gusasira ibitunguru bigabanya ibyatsi mu murima.
- Kuvomerera mu gihe nta mvura iri kugwa.
Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku bitunguru

Indwara ikunze kugaragara ku bitunguru mu Rwanda ni “aliterinariose”  Iterwa n’agahumyo kitwa Alternaria porri Ibimenyetso byayo ubisanga ku mababi aho usanga amababi afite utudomagure dusa n’ikigina kivanzemo ibara rya violet kandi akenshi utwo tudomagure tuba tuzengurutwe n’ibara ry’umuhondo
Iyo ubonye iyo ndwara yabaye nyinshi mu murima wawe, utera umuti witwa mancozebe (ibiro 0.017 – 0.022 kuri ari 1 cyangwa ibiro 1.7 – 2.2 kuri hegitari 1)
Downy mildiou
Iyi ndwara irangwa n’amabara y’umweru ku gice cyo hejuru cy’amababi Iyi ndwara ikunze kuboneka iyo ikirere gihehereye kandi hari ubukonje
Uburyo bwo kuyirwanya Yirwanye uhinga ibitunguru rimwe mu myaka itatu (aho yagaragaye) Kwinika imbuto mu mazi ashyushye byica aka gakoko Tera umuti witwa Mancozeb  (ibiro 0.022 – 0.035 kuri ari imwe cyangwa ibiro 2.2 – 3.5 kuri hegitari imwe
Gusarura ibitunguru

- Ibitunguru bisarurwa bimaze iminsi 100 – 120 bitewe (amezi 3 – 4).
- Iyo byeze ubibwirwa n’uko igice cyo hejuru cyuma cyangwa kikaraba rimwe na rimwe kikagwa.
- Umusaruro: ibiro 46 kuri ari 1 cyangwa ibiro 4,600 kuri hegitari 1.
Uburyo bwo gutunganya umusaruro no guhunika

- Ibitunguru byanikwa mu gicucu ahantu hagera akayaga.
- Iyo agahu k’inyuma kumye, nibwo ushobora kubihunika mu mufuka ugatereka ahantu hatagera ubukonje.
 
	 RWA
RWA  ENG
ENG