Hitamo ururimi:RWA | ENG

Ikiraro cy’ihene

  • Ihene n’abana bayo zikenera m² 1,20
  • Ihene y’incuke ikenera m² 0,60
  • Ihene ikuze ikenera m² 0,80
  • Isekurume ikenera m² 2

Igaburo ry’ihene

  • Ihene zitungwa n’ibyatsi bisanzwe, setariya, tribusakumu, urubingo, n’ibisigazwa byo ku bikomoka ku buhinzi
  • Zishobora no kurya imvange y’ifu iyo umworozi ashobora kuyibona. Iyo mvange ituma zicutsa vuba, zikabyana kenshi, n’abana bazo bagakura neza.

Dore uko batanga imvange y’ifu

  • Ihene yonsa n’abana bayo zihabwa gr 300 -400
  • Ihene zicutse zihabwa gr 50- 100
  • Isekurume yimya ihabwa gr 300

UMUSARURO

Isekurume ikuze ishobora gupima kg 40, inyagazi igapima kg 30 (ihene za kinyarwanda). Iyo ihene ibazwe, itanga inyama zingana na 48% z’ibiro byayo ari nzima. Ihene 3 zororewe mu kiraro zishobora gutanga toni 2 z’ifumbire ku mwaka.

Indwara z’ihene

Indwara Ikigero cy’ihene zifatwa Ibimenyetso Uburyo bwo kuyirwanya
1. Inzoka zo mu nda Ihene nkuru n’intoya Kudakura neza, guhitwa, kunanuka, guhinduriza ubwoya, gukorora

Kugira isuku

Imiti y’inzoka

2. Ibinwanwa (ibimwete) Ihene ntoya n’inkuru

Kugira umuriro mwinshi 41°C

Urukoko ku munwa ibimwete mu kanwa bishoboka gutuma amara abyimba, bikazana n’ingorane mu guhumeka

Glycerine ivanze na iode kuri ¼ bogesha ibimwete, gutera antibiotiques

Gukingira

3. Ruhaha Ihene nkuru n’intoya Kugira umuriro mwinshi 41°C gukorora, gupfuna ibimyira bivanze n’amashyira guhumeka nabi, guhirita, kutabasha kugenda, umutima ugatera cyane

Gukingira

antibiotiques

4. Amakore Ihene nkuru  Kuramburura yendaga kubyara ndetse no kudasohora iya nyuma. Ku mfizi iyi ndwara itera ubugumba no kubyimba mu ngingo Intama zigomba gusuzumwa amakore, izigaragaye ko zanduwe zigashyirwa mu kato cyangwa zikavanwa mu bworozi
5. Umuzimire Ihene  nto n’izikuze Impiswi, umwuma, intege nke n’urupfu ni ibimenyetso by’umuzimire ku ihene ntoya n’izikuze. Iyo ihene zirwaye umuzimire ntizitanga umukamo ushimishije n’amata abonetse aba afite impumuro mbi.  Iyi ndwara isuzumwa hakoreshejwe ibyo ihene yitumye. Imiti ikoreshwa mu kuyivura ni nka Sulphamezathine cyangwa  sulphadimidine 0.2 gm/kg y’uburemere bw’umubiri,  Amprosol 20% : 100 mg/kg mu gihe cy’iminsi 4-5 cyangwa  Zoaquin
6. Uburenge Ihene nto n’inkuru

Iyi ndwara ikunda kugira ingaruka ziri mu rugero ku ihene nkuru. Iyafashwe igira ibisebe ku rurimi, ku munwa, ishinya n’aho amenyo afatira, ku ruhu rwo hagati y’ibinono ndetse no ku icebe rimwe na rimwe. Ihene nkuru yafashwe ishobora gucumbagira. Ihene nto zafashwe n’iyi ndwara zishobora gupfa.

 

Gushyira mu kato intama yafashwe no gukingira izisigaye ukibona ko uburenge bwateye. Intama yafashwe yogeshwa amasabune yabugenewe nka Alum, Alum, Potassium permanganate, no gusiga umuti wa boroglycerine ku bisebe.
7. Ubushita Ihene nto n’izikuze Umuriro muke, ibiheri biza ku matwi, izuru n’icebe.Ibyo biheri birimo amashyira biruma bigakomera. Utwana tw’ihene twafashwe n’iyi ndwara duhinda umuriro mwinshi, tugapfa tutarazana ibiheri. Gushyira mu kato ihene zafashwe n’indwara no koza buri munsi ibisebe ukoresheje umuti witwa hydrogen peroxide ufunguje amazi ku rugero rungana no kuziha imiti yabugenewe. Abakamyi baogesha intoki isabune isukura ariko idafite ingaruka ku ruhu.

Kororoka kw’ihene

  • Ku ihene 100 zimye, habyara 85;
  • Ku ihene 100 zibyara, havuka abana 140 ku nyarwanda, 180 ku za kijyambere;
  • Ihene yima bwa mbere imaze amezi 11-12 ivutse ku nyarwanda, amezi 9 ku za kijyambere;
  • Ihaka iminsi 149-152 (amezi 5);
  • Isekurume 1, ihagije inyagazi 50, kandi itangira kwimya imaze amezi 15 ivutse;
  • Abana b’ihene bacuka bamaze amezi 3 bavutse bitewe n’ubwoko cyangwa uburyo ihene zororwa;
  • Hagati y’imbyaro n’indi haca amezi 9-12;
  • Abana b’ihene bavuka bafite kg 2 (isekurume), na kg 1.8 (inyagazi);
  • Ihene nyarwanda ishobora kubangurirwa ku isekurume nyamahanga kugira ngo ishobore kugira ibiro cyangwa umukamo mwiza;
  • Inyagazi bayikura mu bworozi igihe cyose ifite ibibazo bikomeye by’ubuzima;
  • Ihene ivanwa mu bworozi iyo igize imbyaro 6 ku nyarwanda zisanzwe, n’imbyaro 9 ku za kijyambere.Ubwo iba igeze ku myaka 7.

Kwandika no kubika amakuru ihene

Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw’ihene ni ingenzi kuko bigaragaza ikintu cyose cyabaye ku bushyo mu gihe runaka. Byongeye kandi, bifasha gucunga neza amatungo kuko byerekana inkomoko y’ihene bigafasha no guhitamo ubwoko bwiza wayibanguriraho. Kwandika no kubika amakuru ku bworozi bw’ihene kandi bifasha gutegura neza ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa byo kubuteza imbere.

Aha twagaragaje amakuru akenewe kwandikwa no kubikwa mu bworozi bw’ihene. Agaciro n’akamaro k’amakuru agomba kwandikwa no kubikwa bitandukana bitewe n’uburyo bwo korora umworozi yahisemo:

  • Amakuru ku buzima bw’ihene: aya makuru agaragaza  izarwaye, izapfuye, ibimenyetso zagaragaje, isuzuma ryakozwe, imiti n’inkingo zahawe n’ibindi.
  • Amakuru ku biryo byagaburiwe ihene: ibi biragoye kugaragaza mu bworozi bw’amatungo arisha ku gasozi, ariko ku bworozi bugenewe isoko nko gukuza cyangwa kubyibushya ihene zigaburirwa ibiryo byo mu nganda bishobora kwandikwa kugira ngo bifashe kubara igishoro n’inyungu.
  • Amakuru yerekeye kubangurira:kumenya imfizi, inyagazi n’ihene zizikomokaho ni ingenzi mu bikorwa byo gufata ibyemezo byo kuvugurura icyororo, kugurisha cyangwa se kuvana ihene zimwe mu bworozi.
  • Amakuru ku ihene zavutse: aya makuru agaragaza umwirondoro w’izavutse, imfizi yazibyaye,ibiro zavukanye, italiki zavutseho, uburyo zavutsemo ( imwe cyangwa nyinshi), ndetse n’ibitsina byazo.
  • Amakuru ku mukamo: kwandika amakuru ku mukamo rimwe mu cyumweru  byaba bihagije kugira ngo byerekane ingano y’amata y’amata aboneka. Ku bw’iyo mpamvu, iyo umworozi yorora ihene n’intama zitanga amata cyangwa se izitanga inyama, ashobora guhitamo izikamwa cyane akaba ari zo abikaho amakuru y’umukamo rimwe mu cyumweru.
  • Amakuru ku mikurire: hapimwa ibiro ihene zungutse mu gihe cyagenwe ( bishobotse buri kwezi).
  • Amakuru ku mibare y’ihene zigize mu bushyo n’ibindi bintu by’agaciro.
  • Umusaruro w’inyama: kwandika amakuru ku musaruro w’inyama ziva ku ihene ibaze ni ingenzi, cyane cyane mu bworozi bushingiye ku muryango. Aya makuru yaboneka mu mabagiro mu gihe ari ho ihene zibagirwa.

2. AMOKO

Mu Rwanda, dufite ubwoko butandukanye bw’ihene:

  • Ihene y’inyarwanda ( Gakondo)
  • Ihene yo mu bwoko bwa Gala
  • Ihene yo mu bwoko bwa Boer (soma “Gala”)
  • Ihene ya Saanen ( soma “Sanini”)
  • Ihene yitwa Toggenburg (soma “Togenibagi”)
  • Anglo-nubian (soma “Angolonubiyani)
  • Ibyimanyi: ihene gakndo x ihene z’inzungu