Hitamo ururimi:RWA | ENG

Gutegura umurima w’imyembe

Umurima ugomba kuba uteguye neza, uhinze ubwa mbere,ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu ahari urwiri rwinshi, kugirango wizere ko urwiri, amabuye n’imizi y’ibindi biti wabimazemo neza.

GUHUMBIKA

Ibibuto byateguwe neza bishyirwa mugitaka cyangwa mu ibarizo ku murongo, umurongo n’undi itandukanwa na cm10, mu murongo ibibuto biba byegeranye;utwikirizaho agataka gake ukarenzaho ib-yatsi.Ni ngombwa kuvomerera buri munsi igihe imvura itagwa (mu gitondo no ku mugoroba)

GUTEGURA IBIHOHO

Ibihoho bikoreshwa biba bifite ibipimo bikurikira:

Cm30xcm40

Cm20xcm20

Ibyiza ni ugukoresha ibihoho bya cm20xcm20, kuko bifata umwanya muto muri pepiniyeri kandi bikagaban-ya akazi .Itaka ryiza rivanze n’ifumbire y’imborera iboze neza, rishyirwa mu masashe,hanyuma ibihoho bigaterekwa muri pepiniyeri ku murongo,

KUGEMEKA MU BIHOHO

Nyuma y’ukwezi n’igice, ibibuto biri mu buhumbikiro biba byameze; urandura ikibuto ukagishyira mu gihoho. Uravomerera cyane(kabiri ku munsi) iyo imvura ita-guye .

KUBANGURIRA

Kubangurira bikorwa nyuma y’amezi ane kugera kuri atandatu ugemetse mu masashe, urugemwe ruba rufite cm 20 kugera kuri cm30, rufite umubyimba ungana

Gutera imyembe

Ucukura imyobo ku ntera ya m4 kuri m4 cyangwa m6 kuri m6 ya cm80x80 cyangwa m1x1 bitewe n’ubwoko bw’ubutaka bwawe (buseseka cyangwa bumatira), ushyiramo ibiro 100 by’ifumbire y’imborera, ugasi-banganya icyobo cyawe,Ufata urugemwe rwawe, ugakuraho igihoho, ucukura akobo ka cm30 ugaterekamo rwa rugemwe rwawe wa-rangiza ugasibanganya neza Igihe cyiza cyo gutera ni ukwezi kwa cumi igihe cy’imvura itangiye kugwa;

Kwita ku gihingwa cy’umwembe

GUFUMBIRA

Ibiti by’imbuto ziribwa bikenera ifumbire cyane cyane ifumbire y’imborera; dushyiraho ibiro 100 ku giti; tugashyiraho amagarama 500 ya NPK kugiti ku mwaka

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku myembe

Anthracnose; irangwa no kuma kw’amashami amwe namwe, kunamba kw’imbuto zitarera Kuyirwanya ukoresha ubwoko bw’ihanganira uburwayi cyangwa ugatera imiti nta Lidomile.

Gusarura imyembe

Umusaruro wa mbere utangira kuboneka nyuma y’imyaka ibiri igiti gitewe, umusaruro kuri hegitari ni 20-30T/ha