Hitamo ururimi:RWA | ENG

Amoko ya watermelon

  • Watermelon bivugwa ko yaba ifite amoko agera kuri 1200.
  • 1200 watermelon ishobora kugira amabara atandukanye bitewe n’ubwoko ibarizwamo.
  • Ubuhinzi bwa watermelon
  • Urubuto rwa Watermelon rumeze nk’igihaza kandi rurandaranda nk’uruyuzi, rukaba rushobora kweraho urubuto rumwe; ndetse hari n’ubwo rwera imbuto nyinshi rukunda ubushyuhe bwinshi .

Kwitegura guhinga watermelon

  • Hitamo ubwoko bwa watermelon wifuza guhinga: Igiciro cya watermelon ndavuga imbuto zo guhinga zigurishwa ku giciro gitandukanye bitewe nugurisha ndetse n’aho aherereye.
  • Hitamo niba ugomba guhinga imbuto za watermelon cyangwa niba uzagemeka urubuto rwamaze guhingwa. Imbuto za Watermelon zikenera ubushyuhe bugera kuri degere 70.
  • Guhitamo akarere /umurima uhingamo watermelon:ikenera nibura urumuri cyangwa izuba mugihe kigera kumasaha atandatu buri munsi kugirango ikureneza kandi itange umusaruro.
  • Intera igomba kujya hagati y’urubuto rwa watermelon ni m1.80 ishobora kugabanuka bitewe n’ubwoko wahinze niba budakuracyane.
  • Watermelon kimwe nibindi bihingwa byinshi ikenera amazi ndetse n’ifumbire ikishimira ubutaka bufite ubusharire buri hagati ya 6.0 na 6.8(pH of 6.0 to 6.8.)

Gutera imbuto za watermelon

  • Tunganya umurima wawe uwumaremo ibyatsi bibi ushyiremo ifumbire hanyuma usanze ubutaka uringanize hanyuma ucukure utwobo duto uragenda ushyiramo zambuto zawe aho buri rubuto wagombye kurushyira kubujya kuzimu bwa santimetero 2,5 (2.5cm) Shyiramo urubuto rumwe cyangwa zirenze rumwe gusa irinde kurenza imbuto enye .
  • Imbuto zitangira kumera mugihe kigera kuminsi iri hagati 7-10 uhereye kumunsi watereyeho ariko ibi nanone bizaterwa n’ubutaka ubushyuhe ndetse n’ubujyakuzimu urubuto rwawe ruriho.
  • Aha uzitwararika ureba niba koko imbuto zawe zifite amazi ahagije byaba ataribyo ukavomerera.

Kwita ku gihingwa cya wotameloni

Hitamo ubwoko bwa watermelon wifuza guhinga: Igiciro cya watermelon  ndavuga imbuto zo guhinga zigurishwa ku giciro gitandukanye bitewe nugurisha

ndetse n’aho aherereye.

 Hitamo niba ugomba guhinga imbuto za watermelon cyangwa niba uzagemeka urubuto rwamaze guhingwa. Imbuto za Watermelon zikenera ubushyuhe bugera kuri degere 70.

 Guhitamo akarere /umurima uhingamo watermelon:ikenera nibura urumuri  cyangwa izuba mugihe kigera kumasaha atandatu buri munsi kugirango

ikureneza kandi itange umusaruro. Intera igomba kujya hagati y’urubuto rwa  watermelon ni m1.80 ishobora kugabanuka bitewe n’ubwoko wahinze niba

budakuracyane.

 Watermelon kimwe nibindi bihingwa byinshi ikenera amazi ndetse n’ifumbire  ikishimira ubutaka bufite ubusharire buri hagati ya 6.0 na 6.8(pH of 6.0 to 6.8.)

 Guhinga imbuto za watermelon:Tunganya umurima wawe uwumaremo ibyatsi bibi ushyiremo ifumbire hanyuma usanze ubutaka uringanize hanyuma ucukure  utwobo duto uragenda ushyiramo zambuto zawe aho buri rubuto wagombye  kurushyira kubujya kuzimu bwa santimetero 2,5 (2.5cm) Shyiramo urubuto  rumwe cyangwa zirenze rumwe gusa irinde kurenza imbuto enye .

Imbuto zitangira kumera mugihe kigera kuminsi iri hagati 7-10 uhereye kumunsi  watereyeho ariko ibi nanone bizaterwa n’ubutaka ubushyuhe ndetse

n’ubujyakuzimu urubuto rwawe ruriho. Aha uzitwararika ureba niba koko imbuto  zawe zifite amazi ahagije byaba ataribyo ukavomerera.

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku gihingwa cya wotameloni

  • Igihingwa gitangira kuraba ku zuba ryinshi
  • Amababi yo hasi ahinduka umuhondo
  • Uruti narwo ruhindura ibara
  • Iyi ndwara ituma igihingwa gikura nabi kandi ikabanya umusaruro

Icyo wakora

  • Fumbira neza kandi uvomerere
  • Sasira imboga
  • Randura imboga zatangiye kwerekana ibimenyetso
  • Igihingwa gitangira kuraba ku zuba ryinshi
  • Amababi yo hasi ahinduka umuhondo
  • Uruti narwo ruhindura ibara
  • Iyi ndwara ituma igihingwa gikura nabi kandi ikabanya umusaruro
  • Fumbira neza kandi uvomerere
  • Sasira imboga
  • Randura imboga zatangiye kwerekana ibimenyetso

Ububore/Damping off (Rhizoctonia solani)

  • Ni agahumyo gafata imbuto n’ingemwe
  • Imbuto zishobora kubora mbere yo kumera
  • Akenshi ingemwe ziba ikigina hanyuma zikuma
  • Ibigundu byanduye bishobora kwanduza ibindi

Icyo wakora

  • Randura ibigundu byamaze kwandura
  • Irinde ko ibisigazwa bya Sukumawiki cyangwa imboga bisa bisigara mu murima
  • Simburanya ibihingwa buri myaka 4
  • Ubutaka bugomba guhora bukamuwemo amazi kandi bukanyuramo akayaga

Ubuhunduguru bwirabura

Ibimenyetso:

  •  wotameloni yafashwe ikura nabi, amababi agahinduka umuhondo, agahunduguru gakora agahumyo kirabura gakuriramo.

Kuyirwanya:   

  • Koresha uburyo bwa  kijyambere  butuma igihingwa cyawe gikura vuba, Rwanya indwara ukoresheje “Sumithion” m l10 muri L10 z’amazi kuri Ari 1 cyangwa gukoresha “Dimethoate” ½ cya L kuri Ha cyangwa se “Lava” (ml 100 muri l  y`amazi)

ISUKU

  • Koresha isaso rya Plastic urwanya ibyatsi bibi, randura ibyatsi bimera hagati y’imirongo Irinde gutera imiti uko wishakiye kuko wotameloni itinya cyane imiti.

AKARITA /Anthracnose

Ni indwara iterwa n’agahumyo kaba mu mbuto,

Ibimenyetso 

Ni indwara igora ku menya iyo igitangira kwigaragaza,kubera ko iba ari utudomo k’uruti ndetse no ku mbuto, uko  igenda ikura

tugenda duhinduka umukaro

Uko wabikigenza

  • Hinduranya ibihingwa.
  • Tora mu murima wawe byatsi byo mu bwoko bwa nimu(Neem)
  • Ibi byatsi bifasha kurinda umurima wawe iyi ndwara ndetse na nyuma yo gusarura.

Milidiyu mabara/Downy Mildew

Ni indwara iterwa n’uduhumyo two mubwoko bwa(Peronospora or Plasmopara genus) iterwa n’utunyabizima tuba mu rubobi(algae). Iyi ndwara irangwa n’amabara y’umweru ku gice cyo hejuru cy’amababi Iyi ndwara ikunze kuboneka iyo ikirere gihehereye kandi hari ubukonje.

Ibimenyetso:

  • Kubera ko yibere m’urubobi, ikera amazi kugirango ibeho kandi yororoke.
  • Ubushyuhe bwo hasi cyane nibwo buyitera kororoka.
  • Itangira ihindura amababi akaba umuhondo
  • Nyuma yigihe  gito ihindura ibara riri hafi gusa n’ikigina
  • Iyo witegereje munsi y’amababi usanga hari ifu irihafi gusa n’umutuku iyo birwaye.
  • Ntabwo ifata imbuto ahubwo ifata uruti n’amababi.

Uburyo bwo kuyirwanya

  • Yirwanye uhinga ibitunguru rimwe mu myaka itatu (aho yagaragaye)
  • Kwinika imbuto mu mazi ashyushye byica aka gakoko
  • Tera umuti witwa Mancozeb  (ibiro 0.022 – 0.035 kuri ari imwe cyangwa ibiro 2.2 – 3.5 kuri hegitari imwe
  • Tera amazi wakamuye mu giti cya nimu(neem)

Milidiyu y’ifu /Powdery Mildew

Ni indwara iterwa n’agahumyo,ikura isa n’ifu y’umweru, iri kumababi.

Ibimenyetso 
Agahumyo kayitera gatuma ikura isa n’ifu y’umweru, ikunda gufata  ku mababi, amababi arwaye aruma agatakaza ubuzima.

  • Koresha imbuto yemewe n’ibigo by’ubuziranenge.
  • Niba ukoresheje imbuto yawe yihinge mugihe cy’izuba.
  •  Vomera uvuye hasi,koresha amatiyo arabitse mu murima akomeza avomera amazi

Gabanya ibyatsi bindi mu murima kugirango igihingwa cyawe kibone ubuhumekero

Gusarura Wotamelon

  • Sarura imbuto zeze .
  • Mu gihe cyiza ni ukuvuga ubushyuhe imbuto zerera amezi ane.
  • Watermelon yasaruwe ntiyagombye kurenza iminsi 10 mu bubiko.
  • Intunga mubiri dusanga muri watermelon.

Intungamubiri

Watermelon igizwe na 6% by’isukari na 91% by’amazi. Nkuko bizwi kumbuto nyinshi watermelon nayo ikungahaye kuri vitamin C, amino-acid citrulline. Uru rubuto ruribwa rudatetse; kandi runavamo umutobe ukunzwe cyane dore ko uba ukungahaye kuri vitamine zitandukanye ndetse Watermelon yiganjemo isukari ifitiye umubiri akamaro.