Avoka
Gufumbira umurima w’avoka
Ibiti by’imbuto ziribwa bikenera ifumbire cyane cyane ifumbire y’imborera; dushyiraho ibiro 100 ku giti; tu- gashyiraho amagarama 500 ya NPK ku giti.
Guhumbika no kugemura
Ibibuto byateguwe neza bishyirwa mu gitaka ku mu- rongo, imitwe ireba hejuru, umurongo n’undi itan- dukanwa na cm10, mu murongo ibibuto biba byegeranye;utwikirizaho agataka gake ukarenzaho ib- yatsi.Ni ngombwa kuvomerera buri munsi igihe imvura itagwa.
Gutegura ibihoho
(mu gitondo no ku mugoroba)Ibihoho bikoreshwa biba bifite ibipimo bikurikira: cm20xcm20 Ibyiza ni ugukoresha ibihoho bya cm20xcm20, kuko bifata umwanya muto muri pepiniyeri kandi bikagabanya akazi . Itaka ryiza rivanze n’ifumbire y’imborera iboze neza, rishyirwa mu masashe,hanyuma ibihoho bigaterekwa muri pepiniyeri ku murongo, umurongo n’undi utan- dukanywa na cm10 naho igihoho n’ikindi bigatandukanwa na cm10.
Igihe cyo gutera avoka
Igihe cyiza cyo gutera avoka ni umuhindo, ni ukuvuga mu mezi ya Nzeli, Ukwakira n’Ugushyingo. Ibi bituma ingemwe zibona amazi ahagije igihe kirekire.
Umurima ugomba kuba uteguye neza, uhinze ubwa mbere,ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu ahari urwiri rwinshi, kugirango wizere ko urwiri, amabuye n’imizi y’ibindi biti wabimazemo neza.Ucukura imyobo ku ntera ya m4 kuri m4 cyangwa m6 kuri 6 ya cm80 mu mbavu na cm80 z’ubujyakuzimu cyangwa m1 mu mbavu na m1 z’ubujyakuzimu bitewe n’ubwoko bw’ubutaka bwawe (buseseka cyangwa bumatira), ushyira- mo ibiro 100 by’ifumbire y’imborera, ugasibanganya icy- obo cyawe, Ufata urugemwe rwawe, ugakuraho igihoho, ucukura akobo ka cm30 ugaterekamo rwa rugemwe rwawe warangiza ugasibanganya neza.Iyo umaze gutera urugemwe rwawe, urarusasira, ukaruvo- merera iyo imvura itagwa;
Gufata neza urugemwe nyuma yo kubangurira
Nyuma y’ibyumweru bitatu tumaze kubangurira, amababi yambere atangiye gupfundura,isashe twatwikirije ka gashami twinjijemo tuyikuraho; Dukata ibisambo bishibuka ku rugemwe twabanguriyeho; Dukurikije imikurire y’urugemwe twabanguriyeho, duhambura igikomere buhoro buhoro kugeza igihe kimaze gukira neza. Nyuma y’amezi abiri kugera kuri atatu ubanguriye uba ubonye urugemwe rwo gutera.
Indwara
Avoka nta ndwara zikunze kugaragaza, keretse izishobora kugaragarira muri pepiniyeri nko kurabirana, ibyo bikaba biterwa no gukoresha ibibuto byanduye, bigatuma bimerana uburwayi; mu guhumbika tugomba guhitamo neza ibibuto bizima byatunganyijwe neza.
Gusarura avoka
Umusaruro wa mbere utangira kuboneka nyuma y’imyaka ibiri igiti gitewe, usarura kandi nyuma y’amezi atandatu ku- gera kuri arindwi nyuma y’ururabyoUmusaruro ku giti uba utandukantye bitewe n’ubwoko wateye
 RWA
RWA  ENG
ENG