Hitamo ururimi:RWA | ENG

Amoko y’ibihaza

1. IRIBURIRO

Igihaza ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gifite ishusho y’umubumbe, gifite uruhurukomeye rufite imihiro rukagira amabara y’umuhondo mwinshi cyangwa oranje. Igishishwa cyacyo ni kigari, kirakomeye kandi gifitemo imbere inzuzi n’igice kiribwa. Ibice byose by’igihaza biraribwa. Igahaza kibisi ni byiza kugiteka mu mazi, kugiteka mu ifuru cyangwa kugishyira mu isosi kugira ngo ifate. Inzuzi z’igihaza zumye ziryoha zikaranze bakaminjiraho umunyu. Ibisusa bitarakomera  ndetse n’ubututu bitekwa nk’izindi mboga rwatsi.

2. AMOKO Y’IBIHAZA

  • Uduhaza duto: ubwoko bw’uduhaza duto buba bwiza ku meza mu gihe cy’ikiruhuko. Ni ubwoko bugira uruyuzi rutondagira. Bwerera iminsi hagati ya 90 -100. Uduhaza duto natwo tubamo amoko atandukanye nka “Jack Be”, “Wee-B-Little“ na “Munchkin” dukundwa cyane n’Abanyamerika.

Uduhaza duto turera cyane kandi  kuduhinga biroroha, rimwe na rimwe dushobora kwera ibihaza nka 12 ku ruyuzi rumwe.

Uduhaza duto two mu bwoko bwa “Munchkin” na “Wee-B-Little”

  • Ibihaza binini (ibihaza bya Nyirankuba): Ubwoko bw’ibihaza binini bya “Dill’s Atlantic Giant’ jumbo” bushobora gukura kugeza ku biro birenga 90. Ni ubwoko bwiza ku bahinzi bashaka guhinga ubwoko bw’ibihaza binini. Uruyuzi rwabyo rurakura rukagera kuri metero nka 7-8, ni yo mpamvu kuzitera zitandukanye ari ngombwa. Byerera iminsi kuva ku 130 kugeza ku minsi 160, bityo rero ni byiza kubihinga hakiri kare. Bisaba gufumbira bihagije kandi kuzihingira si nhombwa kugeza isuka hasi mu butaka. Nyuma y’uko uruyuzi rutangiye kuzana ururabo bwa mbere, ni ngombwa guca ubututu 2 cyangwa 3 bwa mbere bwa kigore kugira ngo uruyuzi rukure rugara mu mpande, ruzane ibisusa byinshi mbere yo gutangira gutera ( kuzana uduhaza). Ni ngombwa kureka igihaza kimwe kigakura no gukuraho ubututu bwa kigore bwose bumera nyuma y’uko igihaza cya mbere kimaze kuza ku ruyuzi. Ni ngombwa gucunga uruyuzi kugira ngo mu mahuriro y’ingingo hatinjira cyane  mu butaka bigatuma uruyuzi ruvunika.

Ibihaza byiza bibereye gutekwamo indyo zikuzwa: ‘Sugar Treat’ni ubwoko budakururumba cyane, bwiza bwo gutekamo indyo zo kwikuza cyangwa kubuteka mu ifuru. Bwerera iminsi hagati y’100 na 120. Ubwoko bwa “Hijinks” na ‘’Baby Bear’’ ni ubwoko bukundwa n’Abanyamerika  kandi

  • bugira igihaza kiryoha . ‘’Cinderella’s Carriage’’ nabwo ni ubwoko buryoha butetse ukwabwo cyangwa mu isosi. ‘Peanut Pumpkin’ nabwo ni ubwoko butanga igihaza kiryoha  bwaribwa mu ndyo zikuzwa cyangwa  mu nombe.

 

Ifoto yavuye muri  National Garden Bureau. Ibumoso: ubwoko bwa ‘’‘Cinderella’s Carriage’ iburyo: ubwoko bw’igihhaza bwa ‘‘Peanut Pumpkin.’’

  • Ibihaza by’amabara: ‘Jarrahdale’ ni ubwoko bw’ibihaza bugira ibara risa n’ubururu bujya kuba icyatsi kibisi;  buba bwiza mu gutegura ibiribwa ku meza ngo bigaragare neza. ‘’Pepitas Pumpkin’’ ni ibihaza bifite ibara rya oranje rivanze n’icyatsi kibisi  naho “Super Moon’’ ni  igihaza kinini gifite ibara ryera.

 

 

Jarrahdale’ na ‘Pepitas.’                                              Ubwoko bw’igihaza cya ‘Jarrahdale’ na ‘Pepitas.’

Gutegura Ubutaka

Umuhinzi ushaka guhinga ibihaza agomba mbere na mbere gutunganya umurima akuramo ibisigazwa byose by’ibihingwa. Ubundi ibihaza bihingwa myobo hagati cyangwa ku mabimba

Mu gutegura imyobo yo gutermo basiga intera ingana na cm 15-20 yo gufata amazi ku muzenguruko w’imizi y’uruyuzi. Iyo ushaka guhinga mu myobo irenze 2 ni ngombwa kuba atandukanyijwe byibura na 10 m. Amabimba atuma amazi yinjira mu butaka neza kandi ubutaka bwigiye hejuru butuma inzuzi zatewe ndetse n’ubutaka buzikikije bishyuha mu gihe cy’ubukonje.

Gutera Ibihaza

Ibihaza biterwa mu butaka  bugerwaho n’izuba,  byibura izuba riva amasaha 6  kandi umuhinzi akizera ko mu butaka hari ubuhehere mbere yo gutera inzuzi. Inzuzi zikenera umwuka mwiza kugira ngo zimere niyo mpamvu amazi menshi atari meza kuko yatuma inzuzi zipfa.

Mu gihe bishoboka ni ngombwa kwinika inzuzi nijoro bucya bazitera kugira ngo zizamere neza, ariko si ngombwa cyane.

Batera inzuzi 4 cyangwa 5 mu kaziga gato gakikije ibimba, basiga intera ya 15 cm kugeza kuri 20 cm. Ntabwo uruyuzi barutera kure cyane mu butaka, icy’ingenzi ni ukurutera ahatagera urumuri no kururinda kubibwa n’inyoni

Kwita ku gihingwa

Kuvomerera

  • Nyuma y’ibyumweru bibiri mbere y’uko inzuzi zimera , bavomerera gahoro gahoro kugira ngo inzuzi zitinama cyangwa ngo zaname hejuru.
  • Mu gihe inzuzi zimaze kuzamura imimero,  bakuramo izitari nziza n’intoya hagasigara 2 cyangwa 3 zigaragara ko zifite ubuzima bwiza kuri buri bimba.
  • Inzizi  ni igihingwa gikunda amazi menshi. Bivomererwa buri cyumweru, amazi akinjira hasi mu butaka cyane cyane mu gihe uruyuzi rutangiye gutera (kuzana ibihaza).
  • Mu gihe bavomerera birinda gutosa amababi n’imbuto z’ibihaza bikaguma kumuka keretse iyo ari ku munsi ‘w’izuba . Kurutosa bishobora gutuma uruyuzi rubora.

Kwita ku ruyuzi

  • Gutwikira inzuzi kugira ngo bazirinde kwangirika hakiri kare no kuzirinda udukoko. Ariko ni ngombwa kwibuka gukuraho ibyo batwikirije mbere y’uko inzuzi zizana ururabo kugira ngoinzuki zibashe gukora akazi ko kuzibangurira.
  • Kongera isaso ahakikije uruyuzi kugira ngo ubuhehere bugume mu butaka, gukuramo ibyatsi bibi no kurwanya ibyonnyi.
  • Ni ngombwa kwibuka ko inzuzi ari igihingwa cyoroshye cyane kuva gitewe kugeza ku isarura. Ni ngombwa kuzirinda ibyatsi bibi hakoreshejwe isaso. Si byiza kubagara n’isuka kenshi kuko imizi yazo yoroshye cyane bikaba byatuma yangirika.
  • Amoko amwe n’amwe yera ibihaza bito umuhinzi ashobora kuyashingirira agatondagira uruziriro.
  • Amoko yera ibihaza binini na yo umuhinzi ashobora kuyayobora ayuriza uruzitiro n’ubwo bigorana ku ruyuzi kwikorera uburemere bw’ibihaza binini. Icyo gihe bisaba ibindi bikoresho bizatega ibihaza.
  • Hari  igihe indabo za mbere zidahita zitanga ibihaza, ni ibintu bisanzwe. Bisaba gutegereza kuko indabo z’ingore n’iz’ingabo zigomba kubanza kubumbura.
  • Inzuki zifite akamaro kanini ko kubangurira, ni ngombwa kuzibungabunga mu gihe umuhinzi akoresha imiti yica udukoko. Igihe bibaye ngombwa gutera iyo miti bikorwe gusa nimugoroba cyane cyangwa mu gitondo cya kare mu gihe indabo zikibumbye.
  • Inzuzi ni igihingwa cyoroshye kwangirika bityo bisaba kucyitondera kuko kwangirika k’uruyuzi gutuma n’ibihaza bizaho bitaba byiza.
  • Gukuraho imitwe itari myiza kuri buri mutwe w’uruyuzi  nyuma y’uko ibihaza bimwe bitangiye kuzaho. Ibi bibuza gukururumba k’uruyuzi bityo igihingwa kigashyira imbaraga mu gutunga ibihaza n’ibice bizima bisigaye by’uruyuzi.
  • Gukata uruyuzi bakuraho ibice byangiritse n’ibisambo bifasha bituma akayaga kinjira neza mu ruyuzi bikanatuma imbaraga nyinshi zibanda ku bice bizima bisigaye.
  • Mu gihe ibihaza bimaze kuza ku ruyuzi ni ngombwa  kubihindukiza (bitonze kugira ngo badakomeretsa uruyuzi) kugira ngo byose bizaze bisa bifite ishusho imwe.
  • Gutega ibihaza bahereye mu ndiba bakoresheje akabaho kananutse cyangwa agace k’akayunguruzo ka pulasitike.
  • Inzuzi ni igihingwa gikunda ifumbire cyane. Gufumbira kenshi hakoreshejwe imborera cyangwa ifumbire  ivangwa n’amazi bituma ibihaza bikura neza.
  • Gufumbira ku buryo buhoraho:  hakoreshwa ifumbire ikungahaye kuri Azote nyinshi mu cyiciro cya mbere igingwa kigitangira gukura. Kongera gufumbira mu gihe igihingwa kimaze kugira uburebura bungana na cm 30,  mbere y’uko uruyuzi rutangira gukura rwihuta cyane. Gukoresha ifumbire irimo Potasiyumu mbere gato y’uko ururabo rutangira kuzaho.
  • Mu gufumbira inzuzi bakunda gukoresha ifumbire y’umwimerere yitwa “Organic Osmocote”.Ituma uruyuzi rutagunduka cyangwa ntitwike uruyuzi rukiri ruto. Indi fumbire ikoreshwa igatanga umusaruro mwiza ni iyitwa “Dr. Earth.n” detse n’ifumbire y’umwimerere ya Organic Preen”. Irahenda ariko ituma igihe kinini gikoreshwa mu kubagara kigabanuka.

Kubagara

  • Ibyatsi bike ntacyo biba bitwaye cyane ikibi ni igihe bibayemo byinshi  cyane. Ibyatsi bibi bicuranwa n’inzuzi ibyakagombye kuzitunga mu butaka ndetse n’amazi. Bimwe na bimwe mu byatsi bibi bishobora no kuba indiri y’idwara n’iyororoka ry’indiririzi.

Umuti ushobora gukoreshwa nyuma yo kumera kw’inzuzi  no mu gihe zimaze kuzana amababi 5 witwa “Organic Preen.” Iyo utewe ku muzengukuko w’inzuzi utuma ibyatsi bibi bitiyongera. Gushyira infumbire ku muzenguruko w’inzuzi na byo bituma ibyatsi bibi bidapfa kumera. Ni ngombwa kwizera ko ifumbire ukoresheje inoze kuko iyo harimo ibice binini nk’ibishishwa by’ibiti  bishobora kuba indiri y’ubukoko bwinshi n’ibindi byonnyi byo kwirinda.

  • Iyo ibyatsi bibi bibayemo byinshi, ni ngombwa kubagara. Mu gihe inzuzi zitangiye gukura, amababi manini (ibisusa) afasha mu kurinda izuba ibyatsi bibi bikiri bitoya byari kuzakura nyuma.

Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko

1. Indwara

Indwara y’imvura: iterwa na mikorobe za Bagiteri zitera ibifu byera biboza inzuzi. Ni yo ndwara rusange y’inzuzi.Iyi ndwara ikwirakwira mu gihe ikirere gishyushye cyangwa gikonje mu gihe inzuzi zikiri ntoya zitangiye kubyibuha neza. Iyi ndwara iyo ifashe uruyuzi irihuta cyane maze ikarwangiza vuba cyane.

Indwara igitangira yigaragaza irema ibibara by’umuhondo cyangwa icyatsi kibisi cyerurutse ku mababiIgice cyo hasi cy’amababi gitangira gukuza indwara kigahindura isura kikijima. Ibyo bibara bihinduka umukara naho amababi agapfa burundu.

 

Ifoto : indwara y’Imvura  ku nzuzi

Kirabiranya: Iyi ndwara irangwa no kuraba no guhinduka urwirungu kw’amababi.  Kenshi na kenshi amababi agarura ubuyanja mu masaha ya nimugoroba, ariko mu gitondo akongera kuraba nka mbere kandi noheho uburwayi bukagenda burushaho gukara umunsi ku wundi.

 

Ifoto :Ibimenyetso bya Kirabiranya ku ruyuzi

Kwirinda indwara

Uburyo bwiza bwo kurinda inzuzi indwara iyo ari yo yose hakubiyemo:

  • Kuvomerera mu gitondo cyangwa ku manywa gusa: Kwirinda kuvomerera mu masaha atinze ya nyuma ya saa sita cyangwa ya nijoro. Indwara y’ibifu biboza inzuzi ndetse n’izindi ndwara ifata mu gihe hahehereye. Kuvomerera mu masaha ya nijoro ni nko kwenyegeza umuriro. Kuvomerera mu gitondo bituma izuba rihita ryumisha amababi vuba cyane.Kuvomerera nijoro bituma amababi ahehera ijoro ryose kugeza mu gitondo. Igihe haje ubushyuhe mu ijoro amababi atose yorohereza kororoka kw’indwara y’ibifu biboza.
  • Kuvomerera imizi gusa n’imigozi y’inzuzi:Kuvomerera hakoreshejwe umupira birinda amababi ubuhehere bw’inyongera ari bwo butera kororoka kw’indwara. Umupira uvomerera bawurambika ureba hasi kugira ngo birinde kumena amazi ku mababi.
  • Gutera imiti yica ubukoko mu rwego rwo gukumira indwara mbere y’uko zifata inzuzi: Umuti wica udukoko ushobora kurinda inzuzi. Ni byiza gutangira gutera imiti yica ubukoko hakiri kare mbere y’uko indwara zitangira gufata inzuzi. Mu gihe inzuzi zafashwe, wahita utera uwo muti. Iyo utewe hakiri kare bishobora gutuma igihingwa cyisubira kikaba kizima n’ubwo amababi yafashwe atakongera gusa neza. Indwara z’inzuzi zishobora gufata igice cyo hejuru cy’amababi cyangwa zigafata igice cyo hasi, zishobora gufata umugozi utereyeho ibabi cyangwa ku giti cyose.  Ni yo mpamvu umuti wica ubukoko uterwa ku bice byose bigize uruyuzi.
  • Gurandura  inzuzi zirwaye mu murima:  Si byiza gutaba inzuzi zirwaye mu murima cyangwa kuzikoramo ifumbire kuko mikorobi zitera indwara zishobora kubaho igihe kinini mu butaka cyangwa muri iyo fumbire maze zikazanduza ibihingwa by’imyaka izaza. Rimwe na rimwe, uburyo bakora ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa ntabwo ubushyuhe buzamo buba buhagije ngo bitange icyizere ko bwakwica mikorobe. Ni ngombwa kujugunya inzuzi zanduye cyangwa zikajyanwa n’abashinzwe gutwara imyanda bazakoramo ibindi bintu.

2. Ibyonnyi

Ibyonnyi rusange by’umurima w’ibihaza ni ibi bikurikira:

Inkwavu: inkwavu zikunda ubwatsi butoshye n’imitwe yabwo hamwe n’imbuto zitarakomera zikiri nto. Kwirinda inkwavu bisaba kuzihiga, kuzitega, kuzirukana  gushyiraho uruzitiro cyangwa utuyungirizo twabugenewe.

Imbeba n’ifuku: Ibi byonnyi bicukura mu butaka bikangiza imizi y’uruyuzi. Kwrinda imbeba n’ifuku bisaba kuzitega cyangwa gutega umuti wica imbeba.

Inkima n’inkende: Inkima n’inkende zirya inzuzi z’ibihaza. Zicukura igihaza maze zigakuramo inzuzi.  Kuzirinda bisaba kunyanyagiza urusenda rushyushye mu murima w’ibihaza kugira ngo zijye kure y’ibihaza bikuze. Urusenda ruterwa inshuro nyinshi na buri gihe nyuma y’uko imvura iguye. Inkima n’inkende nazo wazirinda ukoresheje imitego yazo cyangwa umuti.

Isiha: ibyo kurya byazo ni imbuto ziryoshye, zeze neza(cyangwa zenda kwera). Kuzihiga no kuzitega ni bwo buryo bwonyine bwiza  bwo kuziirinda.

Ibindi byonnyi 4 bizwi:

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi,  uduhunduguru, ibivumvuri byangiza ibihaza  n’inda z’ibihaza.

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi:  bigira ibakwe mu kwangiza ku buryo mu kanya gato biba biyogoje igice kinini cy’umurima w’ibihaza. Igice cy’uruyuzi bikunda kurya cyane ni ubututu bukiri bushyashya bw’umuhondo hamwe n’amababi.

 

Ifoto: Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi ku nzuzi

Ibivumvuri byangiza ibihaza: birya igiti cy’uruyuzi kandi zishobora kwangiza inzuzi zikiri nto.

Uduhunduguru: tugaragara nk’aho twitwaje intwaro nto zikagira ishusho nk’iy’ingabo ku mugongo wazo. Dusa n’ikijuju kijya kuba umukara n’udutwe dusa na oranje. Dushobora kwirasa rimwe tukihisha ukatubura.

 

Ifoto:Uduhunduguru ku bisusa

Inda z’ibihaza:ikimenyetso cya mbere kigaragara ku nzuzi zanduye iyi ndwara n’uko amababi atoshye akiri mato atangira kwihinahina. Iyo ugenzuye neza wegereye uruyuzi ubona utwo dukoko duto twinshi cyane tunyunyuza amatembabuzi ku gice

cy’inyuma cy’amababi. Dushobora no kwangiza cyane indabo z’ingore no gushwanyuza utubuto tugitangira kumera.

Mu rwego rwo guhangana n’utu dukoko mu murima muto, umuhinzi akoresha uburyo bwo gusuka amazi menshi ku nzuzi. Bituma udukoko duhunguka ku nzuzi bikanagabanya ubukana twari tuzanye bwo kwangiza. Ibyo bituma udukoko tw’utugore dufatwa.

Igihe ufite umurima utari munini, ushobora guhangana n’utu dukoko ukadufata kamwe kamwe ukwako ukadushyira mu kintu kirimo amazi y’isabune na amoniya.

 

Ifoto: Inda z’ibihaza ku mababi no ku bututu by’uruyuzi

Kugira ngo hagabanuke iyororoka ry’utu dukoko, mu gihe cy’imvura hakorwa ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa, kandi umuhinzi agahinga ageza isuka hasi cyane ku buryo udukoko tutabona ahantu twihisha mu mvura. Uruhavu cyangwa inkengero zizitiye umurima zigahora zisukuye ibyatsi bibi bigakurwaho n’isuka cyangwa bikarandurwa.

Guhinga imirongo y’Ibihwagari yafi y’umurima  w’inzuzi na byo bifasha kurinda udukoko. Ibi bisaba ko igihe cyo kwera kibarwa neza ku buryo Ibihwagari bitangira kuzana ururabo mbere gato y’inzuzi. Udukoko nk’ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari

tubisi dukururwa n’umuhondo ukeye  w’imitwe y’Ibihwagari. Iyo utu dukoko atari twinshi duhugira ku bihwagari bityo ntitujye kwangiza n’inzuzi.

Igihe bibaye ngombwa ko hakoreshwa imiti yica ubukoko, ni byiza gukoresha imiti itangiza ibidukikije nk’ikorwa na Dr Earth.

 

Ifoto: Ibihagari biteye hafi y’inzuzi

Gusarura

  • Kurekera ibihaza ku giti cyabyo igihe kirekire gishoboka
  • Gusuzuma ibihaza kenshi kugira ngo barebe niba bigikura
  • Ibihaza ntibigomba gusarurwa mbere y’uko bihindura ibara neza. Bisarurwa  kandi byaramaze gukomera
  • Gukoresha icyuma gityaye bakata igihaza ku giti cy’uruyuzi. Bisaba kwitonda kugira ngo igiti cy’uruyuzi kitangirika mu gihe hakiri ibindi bihaza bikiriho. Igihaza kiza kigira igiti cyiza. Mu gutwara igihaza si byiza guterura igiti cyacyo ahubwo ugikura mu murima ugitwaye mu biganza neza
  • Koza neza ibihaza mbere yo kubihunika.

Kwita kumusaruro

Kubika ibihaza

Ubusanzwe ibihaza bishobora kubikika iminsi kuva kuri 30 kugeza kuri 90. Igihe ushaka kubibika igihe kirekire bisaba kubironga neza mu miti yabugenewe ya Kirolini. Koresha agakopo ka Kirolinie mu ijerekani imwe y’amazi. Ibi byica mikorobi zishobora gutuma ibihaza bibora.

Ni byiza kureka ibihaza bikuma neza kandi bikabikwa ahantu  humutse kandi hijimye. Kwirinda kubika ibihaza ahantu hashyushye cyangwa hahehereye n’iyo byaba ari ukubibika mu gihe gito kingana n’ibyumweru bike.

Ibihaza bibikika neza biteretse ko bice by’imbaho z’ibiti. Si byiza kubika ibihaza biteretse mu cyumba kirimo sima kuko byatuma bibora.