Sukuma wiki
Amoko ya sukuma wiki
- 
Iriburiro
Sukumawiki ni imboga zizwi zo mu muryango w’amashu (Brassica oleracea).
Sukumawiki ni izina ryahawe izo mboga risobanura ko “ zisunika iminsi”, zigatuma abantu baramuka kuko ziboneka kandi zidahenze ku badafite amafaranga menshi. Ni imboga ziboneka cyane cyane mu guhugu cya Kenya na Tanzaniya. Sukumawiki zikize ku ntungamubirikandi zikungahaye kuri Vitamini ( A, B6, C na K), imyunyungugu nka Kalisiyumu, Manganeze, Umuringa, Potasiyumu na Manyeziyumu. Sukumawiki zifitemo ibinure bike cyane ariko igice kinini cyabyo ni icyitwa Omega-3 bifitiye umubiri akamaro kanini.
2. Amoko ya sukumawuki
Habaho amoko menshi ya Sukumawiki. Amababi yazo ashobora kugira ibara ry’icyatsi kibisi cyangwa idoma, akaba arambuye cyangwa yihinahinnye ku mpande. Ubwoko bumenyerewe cyane ni ni ubufite amababi yihinahinnye ku mpande bwitwa Scots Kale ( Soma “Sikotsi Kale”) zifite amababi y’icyatsi kibisi yihinahinnye ku mpande. n’igihimba gikomeye.
Sukumawiki yo mu bwoko bwa Sikotsi
Guhumbika
Umurima ugomba guhingwa bwa mbere bageza hasi kugira ngo imizi izabashe gukura neza igere hasi. Ibyatsi bibi byimeza mu murima bigomba kuvanwamo. Gutegura umurima mbere ni byiza kugira ngo ibyonnyi byaba birimo byanikwe ku zuba cyangwa inyoni zibirye. Umurima ugomba kuba wumutse kugira ngo ubutaka budahinduka icyondo. Gutaba ibisigazwa by’ibihingwa byongera uburumbuke. Bongeramo ifumbire y’imborera ingana na Toni 10-30/ha mu gihe cyo gusanza ( guhinga bwa kabiri).
Guhumbika umurama
- Humbika mu butaka bukamuye neza kandi bufite ubusharire bwa 6.5.
- Koresha Garama 45 – 50 kuri ari cyangwa ibiro 4.5 – 5 kuri hegitari
- Tera umwayi kuri cm 1.2 z’ubujyakuzimu
- Iyo umaze gutera umurama uwutwikiriza ibyatsi byumye hanyuma ukavomerera.
- Iyo ingemwe zimaze kumera barazitwikurura ariko bagakomeza kuzivomerera.
Gutera ingemwe mu murima
Gutera imbuto
- Gemura ingemwe zifite ambabi 3 cyangwa 4
- Ingemwe ziterwa mu murima urambuye cyangwa imitabo ya m 1-1.2 z. ubugari.
- Intera isigara hagati y’ingemwe ni cm 45-60 naho hagati y’imirongo ni cm 60- 80.
Kwita ku gihingwa cya Sukuma wiki
1. Ifumbire n’inyongeramusaruro
Mu buhinzi bwa Sukumawiki, hakoreshwa ifumbire y’imborera (Toni 10-30/Ha), ishyirwamo mu gihe cyo guhinga bwa kabiri, na 130 /ha za Ire izifasha gukura neza. Ire yagombye gushyirwamo nyuma y’iminsi 30 hashyizwemo inyongeramusaruro ku nshuro ya mbere.
2. Kubagara no gusasira
Kubagara Sukumawiki bigomba gukorwa mu buryo buhoraho kugira ngo umurima utazamo ibyatsi bibi bityo igihingwa ntigicuranwe n’ibyo byatsi bibi ibigitunga, urumuri n’amazi.
Gusasira Sukumawiki ni ngombwa mu rwego rwo kurwanya isuri, gufasha ubutaka kugira igipimo kidahinduka cy’ubushyuhe no kugumana ubuhehere mu butaka. Gusukira byagombye gukorwa nyuma y’ibyumweru 2-3 nyuma yo kugemura. Gusukira binafasha mu gukuramo ibyatsi bibi.
3. Kuhira
Ni ngombwa cyane kuhira Sukumawiki. Kuhira ukarenza urugero cyangwa kuhiriza utuzi duke cyane byombi bishobora kwangiza Sukumawiki. Ni yo mpamvu ari ngombwa cyane ko kuvomerera bikorwa mu bihe byabugenewe. Kuvomerera kenshi n’amazi atari menshi bikenewe mu butaka bw’urusenyi. Naho kuvomerera n’amazi menshi mu bihe bitandukanyijwe n’intera nini bikenerwa mu butaka burimo ibumba.
Mu gihe hategurwa gahunda yo kuvomerera ni ngombwa kumenya uko imizi ingana bikagenderwaho. Muri rusange ingano y’imizi igereranywa n’imikurire y’igihingwa kigaragara hejuru. Imizi yinjira mu butaka ku rugero rumwe igihingwa gikura kijya ejuru.
Indwara n’uburyo bwo kurwanya udukoko ku gihingwa cya sukuma wiki
1. Ruyongobezamimero (Rhizoctonia solani)
Ni indwara iterwa n’agahumyo ko mu butaka. Iyi ndwara ifata imbuto n’ingemwe. Imbuto zishobora kurwara mbere yo kuterwa cyangwa zageze mu butaka. Akenshi ingemwe ziba ikigina hanyuma zikuma. Uduhumyo dushobora kugaragara ku butaka hujeru dusa n’ikigina. Ibigundu byanduye bishobora kwanduza ibindi
Ibimenyetso by’indwara ya Ruyongobezamimero ku rugemwe rwa Sukumawiki
Kuyirwanya
Randura ibigundu byamaze kwandura. Irinde ko ibisigazwa bya Sukumawiki cyangwa imboga zo mu bwoko bumwe bisigara mu murima. Simburanya ibihingwa buri
myaka 4. Ubutaka bugomba guhora bukamuwemo amazi kandi bukanyuramo akayaga
2. Ububore bw’umukara Xanthomonas campestris pv. Campestris)
Ububore bw’umukara ni indwara ikomeye ifata amashu mu gihe cy’imvura nyinshi n’ikime. Udukoko twa bagiteri dutera ububore bw’umukara dushobora kurenza igihembwe cy’ihinga twihishe mu mbuto, mu byatsi bibi bigira indabo byimeza mu mirima y’amashu n’ibindi bihingwa byo mu muryango umwe cyangwa se mu bihingwa byafashwe bitabye mu butaka. Iyi ndwara ikunda gukara mu gihe hatose n’ubushyihe bwinshi.
Ibimenyetso:
- Amabara y’umuhondo, ikigina n’umukara afite ishusho ry’inyuguti ya
“V“agaragara ku mababi.
- Ibimenyetso bya Bagiteri bigaragara ku mpande z’amababi yafashwe
Ifoto igragaza ububore bw’umukara ku mamabi ya Sukumawiki
Kuyirwanya:
- Gutera ingemwe zitarwaye;
- Kurandura ingemwe zose zafashwe n’ibisigazwa by’ibihingwa mu murima no kubitwika;
- Gutera umuti urwanya udukoko urimo umuringa ku ngemwe nzima zasigaye (urugero: Copper-oxychloride: g 250/ muri litiro 250 kuri Ha) kugira ngo urwanye ko ubwandu bwakomeza gukwira.
3. Indwara y’uruhumbu(perenospora parasitica)
Ibimenyetso biyiranga ni ibibara by’ikigina kijya gutukura biza ku ruhande rwo hasi rw’amababi naho uruhande rwo hejuru rukazaho ibikomere bisa n’ikigina kijya kuba umuhondo. Uburwayi butuma amashu abora.
Ifoto igaragaza indwara y’uruhumbu ku mashu
Kuyirwanya:
- Gutwika ibisigazwa by’ibihingwa byanduye nyuma yo gusarura;
- Gutera umuti wa Mancozeb cyangwa umuti urimo umuringa ku ntera y’iminsi 15 uhereye igihe indwara yagaragariye
4. Inda z’amashu
Hariho ubwoko bwinshi bw’inda zangiza amashu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, nk’inda z’amashu (Brevicoryne brassicae), udusimba dusa n’inda z’amashu (Lipaphis erysimi), inda z’icyatsi kibisi (Myzus persicae). By’umwihariko, inda z’amashu ni cyo cyonnyi cy’ingenzi cyangiza amashu na Sukumawiki muri aka karere. Ikirere gifutse kandi cyumutse ni cyo gifasha inda z’amashu kororoka. Inda nyinshi zishobora kwandiza ingemwe ntoya. Inda zishobora kurya amababi y’ingemwe zikuze zigatuma ayo mababi yangirika akikunja.
Ifoto igaragaza ubwone bw’urunyo ku mashu
Kururwanya:
- Kugira ngo urwanye urunyo rwangiza mu mirima mito, utwikiriza ingemwe udutambaro twa nilo kugira ngo tubuze ibinyugunyugu gutera amagiku mababi no ku ngemw.
- Kuvanga ibihingwa byo mu muryango umwe n’amashu Brassicas n’ibihingwa bifite impumuro yirukana urunyo nk’inyanya byagaragaye ko zigabanya inyo zangiza amashu. Mu gihe bagiye kuvanga inyanya n’amashu, amashu aterwa iminsi 30 nyuma y’inyanya.
- Kururwanya ukoresha ibinyabuzima birurwanya nk’amavubi (Diadegma semiclausum) yagaragaje ko arwanya urunyo rwangiza amashu mu misozi miremire yo muri Kenya, Tanzaniya na Uganda.
- Imiti ikoze mu bimera nka Neem (soma Nimu) nayo irwanya urunyo rwangiza amashu.
- Uburyo bwo kurinda ibimera: gutera ibigori byinshi cyangwa amasaka menshi ahakikije umurima ku buryo iyo myaka isa n’ikoze uruzitiro na bwo bwagira akamaro kuko ibinyugunyugu bibyara urunyo bidashobora kuguruka ngo birenge ibigori cyangwa amasaka bijye gutera amagi ku mababi y’amashu azengurutswe n’ibigori cyangwa amasaka.
- Gukoresha imiti: imiti irimo nka DUDU-CYPER na ROKET (ku rugero rwa ml 1/muri litiro 1 y’amazi) . Ariko gukoresha imiti yica udukoko ntibikora cyane ku magi, ibyana bikuze n’ibgeze igihe cyo guhindukamo ibinyugunyugu.
6.Isazi y’umweru (Aleyrodes proletella)
Isazi z’umweru (Bemisia tabaci, Trialeurodes vaporariorum na Aleyrodes proletella) zirya ibihingwa byo mu muryango umwe n’amashu (Brassicas). Isazi z’umweru zikuze zireshya na mm 1.
Ifoto igaragaza isazi z’umweru ku mababi ya Sukumawiki
Kuyirwanya:
- Muri Afurika y’Uburasirazuba, ntabwo ubwone bw’isazi z’umweru ku bihingwa byo mu muryango umwe n’amashu bukabya cyane ku buryo hakenerwa ingamba zo kuzirwanya.
- Abanzi karemano b’isazi z’umweru nk’ibivumvuri, imiswa irya isazi z’umweru n’ibihore bashobora kugabanya isazi z’umweru;
- Gukoresha amafumbire neza kuko gukoresha ifumbire irimo Azote nyinshi cyane bituma icyonnyi cyororoka,
- Gukoresha amavuta y’imyunyungugu, imiti ikoze muri Neem ( soma Nimu) cyangwa kuvomereza amazi arimo isabune.
Gusarura suKuma wiki
- Sarura igihe ubona ibibabi bingana n’ikiganza cyawe.
- Hitamo ibibabi byo hagati uvuye hejuru.
- Hitamo ibibabi byoroshye.
- Umusaruro ungana na Kg 120-140 /Ari, cyangwa Toni 12-14 / Ha.
Sarura Sukumawiki mu gitondo kare hakiriho amafu. Iyo ubushyuhe buzamutse biba bisaba ko imboga
Guhunika sukuma wiki
Sukumawiki zishyirwa mu mifuka ya pulasitiki hanyuma zikabikwa mu byuma bikonjesha mu gihe cy’ icyumweru cyose.
Gupakira
Iyo umusaruro wa Sukumawiki upakiwe neza bifasha kuwufata neza, kuwurinda no kongera igihe umara utangiritse kandi bikawufasha kugumana ubwiza bwawo. Sukumawiki zigomba gupakirwa neza zitsindagiye mu kintu gishashemo isashi ya pulasitiki kugira ngo zigumane ubuhehere, ntizitakaze amazi menshi ngo zirabe, bityo bikazifasha kugumana ubwiza bwazo.
 RWA
RWA  ENG
ENG