Ingano

Kwita kumusaruro

Kwita kumusaruro

  • Ingano zigeshwe zihambirwa mu miba cyangwa zigashyirwa mu mifuka, zigatundwa zijyanwa  ku mbuga zihurirwaho cyangwa mu bwugamo.  Ingano zihurirwa kuri shitingi zishashwe mu murima cyangwa zishashwe ku mbuga zagenewe guhurirwaho.
  • Guhura hakoreshwa ibibando cyangwa imashini ikihutisha zabugenewe

Kugosora ingano mu buryo bwa gakondo hifashishijwe urutaro (intaara  cyangwa inkoko). Hakurwamo izirwaye, izametse, amabuye, imbuto z’ibindi bihingwa n’indi

  • imyanda yose. Imashini igosora yarushaho kugabanya igihombo.
  • Kwanika ingano Impeke zanikwa ku mbuga iriho sima cyangwa kuri shitingi. Zumishwa neza n’izuba rike rike kuko iyo imbuga cyangwa shitingi bishyushye cyane birazibabura, bityo ubwiza bw’umusaruro bukagabanuka. 
  • Guhungira ingano Mbere yo guhunika ingano, ni ngombwa kubanza kuzihungira mu rwego rwo kuzirinda imungu n’ibindi byonyi bizangiza mu buhunikiro. Imwe mu miti yifashishwa mu kuzirinda imungu ni nka Detia ikoreshwa ni ibinini 2 kugeza kuri 3 muri  toni imwe y’impeke cyangwa se Skana Super iri ku gipimo cya garama 100 ku biro 90 by’impeke.
  • Gupakira no guhunika ingano  Ingano zumye neza ku buhehere bwa 13-14%, zigosowe kandi zihungiwe neza zihunikwa mu mifuka isukuye, nayo igaterekwa mu buhunikiro bwabigenewe. Gukoresha imifuka idahitisha umwuka biba akarusho aho bishoboka. Indwara n’ibyonnyi by’ingano birwanywa no kwirinda ubuhehere bwinshi mu buhunikiro, guteganya aho umwuka uhagije unyura, gutereka imifuka ku mbaho kugira ngo idahura n’ubukonje bwo hasi no gushyiramo imitego y’imbeba iyo ari ngombwa.
  • Bimwe mu bikomoka ku ngano. impeke z’ingano zisebwa  n’ibyuma bisanzwe zigatanga ifu,,.... Impeke kandi zitunganywa n’inganda nka BAKHRESA, PEMBE, GITARE MILLS, AZANIA, n’izindi  maze zikazikoramo ifarini.
  • Ifu y’ingano ikorwamo igikoma, umutsima, ibidiya. Ifarini ikorwamo imigati, amandazi, keke, capati,...Ibisigazwa bikorwamo ibiryo by’amatungo, ibikoresho by’ubwubatsi., isaso y’amatungo, ifumbire, n’ibindi.

Ingero z’imashini zihura ingano