Wota meloni

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa cya wotameloni

Hitamo ubwoko bwa watermelon wifuza guhinga: Igiciro cya watermelon  ndavuga imbuto zo guhinga zigurishwa ku giciro gitandukanye bitewe nugurisha 

ndetse n’aho aherereye. 

 Hitamo niba ugomba guhinga imbuto za watermelon cyangwa niba uzagemeka urubuto rwamaze guhingwa. Imbuto za Watermelon zikenera ubushyuhe bugera kuri degere 70.

 Guhitamo akarere /umurima uhingamo watermelon:ikenera nibura urumuri  cyangwa izuba mugihe kigera kumasaha atandatu buri munsi kugirango 

ikureneza kandi itange umusaruro. Intera igomba kujya hagati y’urubuto rwa  watermelon ni m1.80 ishobora kugabanuka bitewe n’ubwoko wahinze niba 

budakuracyane.

 Watermelon kimwe nibindi bihingwa byinshi ikenera amazi ndetse n’ifumbire  ikishimira ubutaka bufite ubusharire buri hagati ya 6.0 na 6.8(pH of 6.0 to 6.8.)

 Guhinga imbuto za watermelon:Tunganya umurima wawe uwumaremo ibyatsi bibi ushyiremo ifumbire hanyuma usanze ubutaka uringanize hanyuma ucukure  utwobo duto uragenda ushyiramo zambuto zawe aho buri rubuto wagombye  kurushyira kubujya kuzimu bwa santimetero 2,5 (2.5cm) Shyiramo urubuto  rumwe cyangwa zirenze rumwe gusa irinde kurenza imbuto enye . 

Imbuto zitangira kumera mugihe kigera kuminsi iri hagati 7-10 uhereye kumunsi  watereyeho ariko ibi nanone bizaterwa n’ubutaka ubushyuhe ndetse 

n’ubujyakuzimu urubuto rwawe ruriho. Aha uzitwararika ureba niba koko imbuto  zawe zifite amazi ahagije byaba ataribyo ukavomerera.