Ibinyomoro

Gutera imbuto

Gutera no kwita ku binyomoro

Umurima mushya w’ibinyomoro ushyirwa kure y’umurima ushaje bishobotse hagashyirwaho uruzitiro rw’ibiti (haie vive) rutandukanya iyo mirima yombi.

Ni ngombwa gutera ingemwe z’ibinyomoro igihe imvura itangiye kugwa kugira ngo bishobore gufata neza. Ibi bikorwa mu kwezi kwa nzeri n’ukwakira. Ibinyomoro biterwa mu mirongo bitandukanyijwe n’intera iri hagati ya m 1 na 1,5 m hagati y’igiti n’ikindi na metero 4.5-5.0 hagati y’umurongo n’undi. Iyi ntera ituma ibinyomoro bidacucikirana mu murima kandi igabanya ikwirakwiza ry’indwara kandi ituma gutera umuti byoroha.

Ku ntera ya metero 1.5 hagati y’igiti n’ikindi na metero 4.5 hagati y’imirongo haterwa nibura ingemwe 1450 kuri hegitari. Hashyirwaho ifumbire ingana na garama 80 za NPK 17-17-17 n’ibiro 30 by’ifumbire y’imborera ku giti.