Inyanya

Kwita kumusaruro

Gufata neza umusaruro w'inyanya

Inyanya zigisarurwa ziba ziteguye guhita zigurishwa ako kanya.  N`ubwo inyanya zishyirwa mu mboga zipfa vuba, zimara iminsi itatu cyangwa ine zibistwe ku gipimo cy`ubushyuhe bwo mu cyumba zirimo, zikaba zamara iminsi irenga icyumweru mu cyuma gikonjesha. Zishobora guhita zitunganywa mu ruganda iyo zimaze gusukurwa. Inyanya zishobora kubikwa mu dukopo mu ruganda ruzitunganya kandi zikabasha kubikika igihe kinini. Urusukume rw`inyanya rukorwa mu nyanya zikiri nshya kandi zishobora kubikika mu gihe kinini gishoboka mu gakopo gafunze neza umwuka utinjiramo. Inyanya zibitse mu dukopo zishobora kubikika igihe gitandukanye bitewe n`aho zateganyirijwe gukoreshwa.