Inyanya

Gutera imbuto

Gutera inyanya

1.Kugemura

Kureka ubuhumbikiro bugakomera bikorwa bagabanya amazi maze ingemwe zikagerwaho n' izuba mu gihe cy'iminsi 6-9 mbere yo kugemura. Kuvomerera neza ingemwe amasaha 12 mbere yo kuzigemeka mu murima wabigenewe. Ingemwe nziza ni izigeze ku kigero cy'amababi 4-5, zimaze hafi ibyumweru 4.

Kugemura bikorwa nimugoroba cyangwa igihe ikirere cyijimye kugira ngo ingemwe zidapfa.Urugemwe rushyirwa mu mwobo ku buryo amababi ya mbere asigara hejuru y'ubutaka. Ingemwe ndende zinanutse zigomba guterwa mu mwobo muremure. Gutsindagira ubutaka cyane mu muzenguruko w'imizi no gusuka amazi ku muzenguruko w'urugemwe kugira ngo ubutaka bufate. Ni ngombwa kuvomerera vuba bishoboka nyuma yo kugemeka.

Intera isigara hagati y'urugemwe n'urundi iterwa n'uburyo ushaka guteramo byaba gutera ku murongo umwe umwe cyangwa ibiri ibangikanye. Iyo hakoreshejwe imirongo ibiri ibangikanye intera igomba kungana na cm 60 hagati y'imirongo na cm 40 hagati y'urugemwe n'urundi. Ibi bitanga ingemwe zigera ku 33,000 kuri hegitari. Iyo hakoreshejwe umurongo umwe umwe ku ntera ya cm 40 hagati y'ingemwe bitanga ingemwe zigera ku 16,000 kuri hegitari.