Epinari

Kwita kumusaruro

Guhunika epinari

Kwita kumusaruro

  • Gutoranya, gushyira mu byiciro hakurikijwe ingano no gufata neza umusaruro:   umusaruro wose wangiritse, uboze, warabye cyangwa wariwe n’udukoko cyangwa ibindi byonnyi ugomba kujugunywa. Gushyira epinari mu byiciro hakurikijwe ingano si ngombwa ku musaruro woherezwa ku masoko y’imbere mu gihugu. Gushyira epinari mu byiciro hakurikijwe ingano bishobora gukorwa igihe zigemurirwa amaduka acuruza ibiribwa.   
  • Gusukura nyuma yo gusarura: ni ngombwa kurinda epinari kwanduzwa n’itaka cyangwa ibisigazwa biboze by’ibihingwa. Kirazira kuzironga. Kuzironga byavanaho ubwandu buva ku itaka ariko byakwirakwiza ububore mu musaruro wose bigatera igihombo. Ni byiza gushyira umusaruro wa epinari mu gicucu cyangwa kuwubika ahantu hafutse biwugabanyiriza gutakaza amazi, kubora, kuraba no guhinduka umuhondo.  Si byiza gukoresha imiti mvaruganda mu kurinda Epinari kubora kuko itagira umumaro munini kandi isiga ku mababi bimwe mu binyabutabire biyigize.  
  • Gupfunyika: ku masoko yo hafi n’imbere mu gihugu, ibikoresho bya gakondo bisanzwe bitwara umusaruro byakoreshwa. Gusa ibyo bikoresho bigomba kuba Atari binini cyane ku biryo kimwe kitatwarwa n’umuntu umwe. Epinari ziba zoroshye ku buryo zakwangirika ziramutse zitwawe nabi. Ni byiza kuzitwara mu bisanduku bikoze mu mbaho cyangwa ibitebo byikoze muri pulasitiki biftwara hagati y’ibiro 5 n’ibiro 10. Gutsindagira Epinari nyinshi kintu kimwe  bituma amababi n’uduti twaazo byangirika, bigatakaza ibara ryabyo.   
  • Guhunika: Epinari zibikika igihe gito cyane Storage, cyane cyane iyo zibitse ahatari ubukonje. Nyamara ariko n’iyo zibitse mu byuma bikonjesha, zigumana ubwiza kugeza ku byumweru bibiri gusa. Byakabaye byiza cyane Epinari zigejejwe ku muntu uzikoresha mu minsi itarenze ibiri zisaruwe.