Epinari

Kwita kugihingwa

Kwita kuri Epinari

 

Epinari zikunda ahantu hahehereye cyane, bityo mu gihe amazi y’imvura adahagije ni ngombwa ko zivomererwa buri minsi 7-10. Epinari kandi zikenera azote nyinshi napotasiyumu biboneka hakoreshejwe inyongeramusaruro zabugenewe zishyirwamo hagendewe ku bipimo byavuye mu isuzumwa ry’ubutaka.

Potasiyumu ntabwo yangiza ibidukikije cyane bityo igomba gushyirwa mu murima bitewe n’ibipimo by’ubuitaka byabonetse. Uburyo azote ishyirwamo byo bitandukana bitewe n’akarere kuko nko mu gihe cy’imvura nyinshi ishobora kutaguma mu butaka. Mu turima tw’igikoni si ngombwa gushyira inyongeramusaruro mu murima wa epinari kuko ziba zahinzwe mu murima usanzwemo ifumbire ihagije.