Soya

Amoko

Amoko ya soya

I. IRIBURIRO.

Soya ni igihingwa kiri mu muryango w’ibinyamisogwe, gikungahaye ku byubaka umubiri (protein)  n’amavuta. Ihingwa cyane mu murambi n’umukenke w’iburasirazuba, mu mayaga, inkombe z'ikiyaga cya Kivu n’u Bugesera. Yihanganira ubutaka bwagundutse cyangwa se bufite ubusharire, ikera neza mu butaka burimo amazi ahagije kandi umwuka ubasha gutemberamo. Ikindi kandi,  Soya yifitemo ubushobozi bwo kongera mu butaka imyunyu ngugu yo mu bwoko bwa  Azote ifatanije n’udusimba tuba mu butaka turi mu bwoko bwa bagiteri twitwa « Rhizobia».

II. AMOKO YAMAMAZWA

Ubwoko

Ibiburanga

 

Peka 6

Igihe yerera [iminsi]

119

Umusaruro [Kg/Ha]

2406

Intungamubiri zirimo (%)

34.2

Amavuta arimo (%)

23.4

Akarere iberanye na ko

Imisozi iciriritse/ Imisozi migufi

 SB 24

 

Igihe yerera [iminsi]

129

Umusaruro [Kg/Ha]

2700

Intungamubiri zirimo (%)

33.6

Amavuta arimo (%)

12.42

Akarere iberanye na ko

Imisozi iciriritse

 SC. Saga

Igihe yerera [iminsi]

125

Umusaruro [Kg/Ha]

3264

Intungamubiri zirimo (%)

32.5

Amavuta arimo (%)

17.24

Akarere iberanye na ko

Imisozi iciriritse

 SC. Sequel

 

Igihe yerera [iminsi]

122

Umusaruro [Kg/Ha]

2128

Intungamubiri zirimo (%)

28.9

Amavuta arimo (%)

14.6

Akarere iberanye na ko

Imisozi iciriritse

SC. Squire

Igihe yerera [iminsi]

128

Umusaruro [Kg/Ha]

3278

Intungamubiri zirimo (%)

30.4

Amavuta arimo (%)

17.7

Akarere iberanye na ko

Imisozi iciriritse