Soya

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara z'ingenzi n'ibyonnyi ku gihingwa cya soya

Ibyonnyi:

a) Inyoni (inkoko, inuma, ....): zangiza cyane soya iyo ukimara kuyitera, imvura isanza ubutaka bw’intabire, inyoni zigatoraguramo imbuto ya soya. Ni yo mpamvu imbuto zigomba guterwa mu bujya kuzimu buhagije kandi hagashyirwa abana mu murima bo kurinda inuma cyangwa inyoni kugeza igihe soya imaze kuva mu butaka yose. Bongera kuyirinda iyo soya itangiye kwera kugeza ishize mu murima.

b) Nyamwihina: ni agakoko ko mu bwoko bw’ibinyugunyugu kitwa Lamprosema indicate). Akanyabwoya kako kagira ibara ry’icyatsi n’imirongo y’umukara ku mugongo.

Ibimenyetso

Igihingwa cyafashwe kigaragazwa n’amababi azingiye hamwe nk’azirikishijwe urudodo, nyamwihina irimo imbere.Yonera munsi y’ikibabi itagipfumuye. Nyamwihina igaragara mu gihe soya itangiye kurabya kandi hari izuba.

Uburyo bwo kuyirwanya no kuyikumira:

Iyo yafashe umurima wa soya bayirwanya batera umuti cypermethrine cyangwa deltamethrine cyangwa fenvalerate.

Indwara

c) Indwara y’utudomo tw’amababi: iterwa n’agahumyo bita Pyrenochaeta glycines.

Ikimenyetso:

Ku mababi haza utudomo tujya kuba uruziga, tw’ikigina kijya kuba ibihogo. Iyo amabara amaze igihe kirekire agenda aba ikijuju azengurutswe n’ikigina cyijimye ndetse kijya kuba umukara. Iyo ndwara yibasira cyane ibibabi byo hasi ikagaragara cyane mu gihe cy’imvura.

Uko barwanya iyo indwara: Uburyo bw’ingenzi ni ugusimburanya ibihingwa, soya ikagaruka nyuma y’imyaka ibiri.

d) Umugese

Iyi ndwara ifata amababi; ikarangwa n’ibimenyetso bikurikira: utudomo tw’umuhondo dutuma amababi aba umuhondo mbere y’igihe.

Uburyo bwo kuyirwanya

Gukoresha umuti witwa “Tilt” (ml 5 z’umuti zivangwa na l 10 z’amazi, ugaterwa kuri ari 1).

e) Udukoko turya amababi