Amasaka

Amoko

Amoko y’amasaka

1.Iriburiro

Amasaka ni kimwe mu binyampeke bitanu bihingwa cyane ku isi nyuma y’ingano, umuceli, ibigoli n’uburo. Ni igihingwa kitabangamira ibidukikije kuko kidasaba amazi menshi, gikenera ifumbire nke cyangwa ntikiyikenere, ntigisaba gukoresha imiti myinshi irwanya udukoko, kandi ibikenyeri byayo birabora bigashira. Mu Rwanda, ahingwa ahantu hose kuva mu turere dushyuha tw’imisozi migufi kugeza mu turere tw’imisozi miremire. Mu Rwanda, amasaka anyobwamo igikoma ari cyo kinyobwa benshi bafata mu gitondo, akenywamo n'inzoga gakondo zisembuye cyangwa zidasembuye bihabwa agaciro gakomeye mu muco gakondo. N'ubwo amasaka afite akamaro, umusaruro wayo uracyari muke bitewe ahanini n'ibyatsi bibi nka Rwona kubura imbuto zitanga umusaruro mwishi, ubutaka bwagundutse, indwara ndetse n'ibonnyi n'ubumenyi budahagije bw'abahinzi ku byerekeye uburyo bwiza bwo guhinga amasaka.

2. Amoko y’amasaka

Mu Rwanda hari amoko y’amasaka arenga 200, amenshi muri yo akaba ari aya Kinyarwanda, kandi akaba abitse mu kigega cy’imbuto cy’u Rwanda. Muri ayo moko y’amasaka, atandatu muri yo atanga umusaruro mwiza, ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kikaba kigira abahinzi inama yo kuyahinga kuko aberanye n’uturere twinshi tw’ubuhinzi.

  • Mu turere tw’imisozi migufi, amoko: IS21219 na IS8193 niyo atanga umusaruro mwinshi kurusha ayandi. Ishusho ya mbere (1) irerekana ubwoko bw’amasaka IS819 nk’uko agaragara mu murima utuburirwamo imbuto.

- Uturere tw’ubuhinzi tw’imisozi iringaniye tuberanye n’amoko ya Kigufi, Ikinyaruka, IS21219 ndetse na IS8193. Ishusho ya 2 irerekana amoko ya IS21219 na Kigufi ahingwa i Rubona ahatuburirwa imbuto y’amasaka.

  • Muturere tw’ubuhinzi tw’imisozi miremire, amoko atatu y’amasaka niyo atanga umusaruro mwinshi kurusha ayandi : BM1, BM33 na N9. Ishusho iri hasi irerekana ubwoko bwa N9 bwahinzwe mu kigo cy’ubushakashatsi cya Rwerere mu mwaka wa 2009.