Amasaka

Kwita kumusaruro

Guhunika amasaka

Amasaka agomba kurindwa imungu, agomba kwanikwa ahantu hasukuye neza mu rwego rwo kuyarinda kwanduzwa n’imyanda iyo ariyo yose ishobora kuyakururira izindi ndwara.

 Mu kigega hagomba kuba hagera urumuri n’umwuka, ibi bituma abikwa igihe kirekire akiri mazima. Agomba kurindwa ubuhehere bwayazanira kubora, kumungwa cyangwa udusimba twayangiza.

Amasaka ni igihingwa k’ingirakamaro mu duce twinshi twa Africa no muri Asia, akoreshwa nk’ibyokurya ndetse n’ibyokunywa bitandukanye. Mu Rwanda amasaka avugwamo umutsima, ashigishwamo igikoma, ndetse avamo inzoga zitandukanye za gakondo nk’ikigage, umusururu n’ibindi, zihabwa agaciro gakomeye mu muco nyarwanda.  Ikoranabuhanga ribasha gukora ibyo kurya binyuranye hifashishijwe ifu y'amasaka ( za gato, ibisuguti n'ibindi).