Amasaka

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n’ibyonnyi by’amasaka

1.1. Rwona (Striga sp)

Rwona ni icyatsi kibi cyane cyimeza gishamikiye ku mizi y’ishaka kandi gatubya umusaruro w’amasaka, cyane mu duce dushyuha twa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho gishobora gutubya umusaruro kugera ku 100%. Mu murima urimo rwona amasaka ntakura vuba ndetse akenshi yuma mbere y’uko abumbura.

Rwona yangiza amasaka mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere icuranwa n’igihingwa amazi n’ibyakagitunze, ubwa kabiri iniga amasaka ntiyere neza. Kugira ngo urwanye Rwona,  ugomba gufumbira neza umurima ukoresheje ifumbire irimo Azote, gusimburanya neza ibihingwa mu murima no kubagara ugakuramo ibyo byatsi mbere y'uko bimera bikagaragara hejuru y'ubutaka no gutera imbuto z'amasaka yihanganira icyo cyatsi kibi. Ishusho ikurikira irerekana amasaka yangijwe na rwona.

1.2. Isazi (Atherigona soccata)

Isazi ni imwe mu dusimba twangiza amasaka mu buryo bukomeye. Urunyo rw’iyo sazi rurya intimatima y'ishaka maze ikuma. Iyo ukuruye ikibabi cy'imbere kiraranduka maze ugasanga aho cyaririwe ku ntangiriro yacyo hanuka. Udusazi duto tw'umweru dutungwa n'ibice by'ikimera biboze. Iyo sazi yangiza cyane amasaka nyuma y'icyumweru kimwe kugeza ku kwezi atewe. Uburyo bwo kurwanya isazi y’amasaka ni ukubahiriza igihe cy’ihinga, gutera amoko y’amasaka yihanganira ibyonnyi, gutera amasaka menshi kugira ngo azangizwa n'isazi arandurwe.

1.3. Nkongwa (Busseola fusca)

Nkongwa ni agasimba kangiza amasaka cyane. Ibimenyetso n'ubwone: nkongwa zikiri nto zirya amababi, naho izikuze zicukura umwobo mu giti cy'ishaka. Amasaka yacukuwemo imyobo na nkongwa ntiyera neza, kandi ashobora no kubora mu mizi. Nkongwa bayirwanya batwika ibikenyeri byumye no gutera amasaka yihanganira indwara.

Ifoto ya 9: Amasaka arwaye nkongwa (Busseola fusca)

1.4. Urugombyi (Sphacelia sorghi)

Iyi ndwara igaragazwa n’ibimenyetso byinshi. Ikimenyetso cya mbere ni uko ahakagiye intete havamo ibintu by’umurenda. Aho uwo murenda uguye, hasi cyangwa ku mababi, hasa n’umweru. Uwo murenda si umwe uza ku mababi ariho ubuhunduguru mu gihe nta mvura iriho. Uburyo bwo kurwanya iyi ndwara ni ugutera amoko yihanganira indwara, kubahiriza igihe cy’ihinga birinda gutera batinze.

1.5. Inopfu (Sphacelotheca sorghii, s. cruenta, s. reiliana)

Inopfu ni indwara ifata amasaka mu gihe abumbura. Mu mwanya w’intete hazamo ifu y’umukara. Inopfu y’amasaka yigaragaza ukwinshi. Hari ubwo usanga agahu k’umweru gatwikiriye ihundo, hari n’ubwo nta kiba kiritwikiriye aribyo bita igihembanopfu, hakaba rero n’iyo ihundo ryose ryirabura ritwikirijwe n’agahu k’umweru. Inopfu irwanywa bavanga imbuto n’umuti wica uduhumyo mbere yo gutera, kurandura no gutwika amasaka agifatwa atarakwiza indwara, gutera amoko yihanganira indwara, gusimburanya neza ibihingwa mu murima.

1.6 Imungu

Imungu ni imwe mu dusimba twangiza amasaka cyane ku isi hose cyane cyane mu bihugu bishyuha. Imungu yangiza intete z’amasaka akiri mu murima ndetse n’ahunitse mu bigega. Imungu icukura umwobo mu ntete y’ishaka, igateramo amagi yarangiza ikayatwikira. Hari rero uburyo bwinshi bwo kurwanya imungu. Ubw’ingenzi ni ukujonjora neza intete zamunzwe zigatandukanywa n’izitaramungwa, gusukura neza ikigega gihunikwamo amasaka bateramo imiti yica udukoko.