Amasaka

Kwita kugihingwa

Gukorera amasaka

 Amasaka ni igihingwa gitinda gukura. Niyo mpamvu bakirinda ibyatsi bibi. Ubusanzwe amasaka abagarwa bwa mbere areshya na cm 10 (nyuma y’ukwezi 1 babibye). Bayabagarira bwa kabiri areshya na cm 25 kugeza kuri 30. Bayicira hashize ukwezi babibye, bayasukira hashize amezi 2 babibye.

1.1. Gufumbira

Amasaka afumbizwa ifumbire y’imborera n’imvaruganda. Bafumbiza kg 200 z’ifumbire y’imborera iboze neza kuri ari 1, mbere yo gusanza ubutaka. Bakoresha na none kg 2,5 za NPK 17-17-17 kuri ari 1, igakoreshwa batera cyangwa ibyumweru 2 nyuma yo gutera. Na none, kg 1 ya ire zigomba gukoreshwa mu gihe cy’ihinga.

1.2. Kwicira amasaka

Mu gihe cy’ibiba hamera amasaka menshi. Ni ngombwa rero kuyicira hakurwamo udushaka tunanutse kugira ngo asigaye abyibushye akure neza, hubahirizwa intera ya cm 20 hagati y’ishaka n’irindi. Ibi bigomba gukorwa bwa mbere amasaka afite cm 10 z’uburebure. Ubwa kabiri bikorwa amasaka afite uburebure bwa cm 20.

1.3. Gusukira

Amasaka bayasukira hashize hagati y’ukwezi kumwe n’abiri atewe, hakurikijwe ubwoko bw’amasaka n’imikurire yayo.