Umuceli

Gutera imbuto

Gutera umuceli

Gutera

  • Gufumbira
  • Gutegura imitabo (imirenzo cyangwa udutanda) yo guhumbikamo iteganyirijwe umurima wa m2500            

Udutanda 3 twa m 1 y’ubugari, uburebure = m 6 (Ishusho ya mbere).

Ishusho ya mbere:  Udutabo/Uturenzo

  • Intera iri hagati y’imitabo = cm 40-50 by’inzira ituma bashobora gukora  isuku (Ifoto ya 2).

Ifoto ya 2.

  • Kuringaniza neza udutabo dukoresheje igiti cyangwa akabaho (ifoto ya 3).

fIoto ya 3

  • Gushyiramo ifumbire ya NPK gr 12.5 kuri buri m2 1 cyangwa udufuniko 2 tw’agacupa kazamo amazi kuko agafuniko 1 kagira gm 6 (Ifoto ya 4), ifumbire uhita uyivanga n’igitaka ukoresheje intoki. (Ifoto ya 5) cyangwa ifumbire y’imborera yaboze neza.

Ifoto ya 4                                                               Ifoto ya 5 

  • Gutegura imbuto n’ifumbire (imbuto ziba zimeze gute, ifumbire ikoreshwa ryari)
  • Kujonjora(gutoranya) no guhungira imbuto
  • Gutoranya imbuto nziza dukoresheje uburyo bwo kuzinika mu mazi menshi iz’ibihuhwe  zikareremba, tukazivanamo. (ifoto ya 6-7).
  • Inzima zibiye (zagiye) mu mazi nizo zonyine zishyirwa mu muti wa kitazine ufunguye mu gihe cy’amasaha 24. Uwo muti ufungurwa ku buryo bukurikira (ifoto ya 8).

-Litiro 1 y’amazi + ml 10 z’umuti wa Kitazine cyangwa gm 5 za Beam( udufuniko 5 tw’icupa rya fanta)

-Igerambuto kuri Ha : kg 25-30 cyangwa kg 1.25 – 1.5 kuri m2 500 (boroke).

  • Nyuma yo kuzikura mu muti, imbuto zigomba kumutswa zakuwe mu mufuka kugira ngo  

umuti uzifateho (kumutsa imbuto mbere yo kuzinika mu mazi, bifata igice cy’umusi      

(Ifoto ya 9).

  • Kwinika imbuto mu mazi mu gihe cy’amasaha 48 – 72 duhindura amazi buri munsi Ifoto ya 10).


  Ifoto ya 6                         Ifoto ya 7               Ifoto ya 8               Ifoto ya 9            Ifoto ya 10

  • Gutindikira imbuto zinuwe mu mazi, mu gihe cy’amasaha 24 ahantu hahehereye kugirango  zihange (ziseke) (Ifoto ya 11).

 

Ifoto ya 12                                                      Ifoto ya 13                                                                                                                                                                   

Icyitonderwa:

Guhungira imbuto bigira akamaro ko gukingira imbuto uduhumyo dutera indwara nk’indwara yitwa Bakanae cyangwa gukururumba, n’iya Cyumya (Uburima), n’iy’ibidomo by’ikigina (brown spot), n’ifata  impeke ( grain rot). 

  • Guhumbika
  • Igerambuto n’ubucucike bwazo

• Batera kg 0.15 Kg - 0.2 kuri Ari bitewe n’ubwoko bw’imbuto.

  •  Biba imbuto uzinyanyagiza ku buryo bumwe mu mitabo (Ifoto ya 14).

Ifoto ya 14: Guhumbika imbuto z’umuceri mu mitabo

Gutata neza ubuhumbikiro nyuma yo kubiba imbuto mu dutabo/uturenzo

  • Gutwikira aho wabibye imbuto mu dutabo n’ibyatsi byumye cyangwa amashara(amashangara) kugirango ubutaka bukomeze buhehereye, butumagara no kwirinda ko inyoni zakwangiza imbuto (Ifoto ya 15).

Ifoto ya 15

  • Gutwikurura (kuvanaho) ibyatsi hashize iminsi 4-5 uteye igihe ingemwe zatangiye kuzamuka(kumera) ( Ifoto ya 16).
  • Amazi ari hagati y’udutabo agomba guhora areshya n’udutabo kuko bituma ibyatsi bitamera mu buhumbikiro no gutuma udutabo duhora duhehereye (Ifoto ya 17).

Ifoto ya 16-17     

Kugemura

  •  Gushyiramo ifumbire y’ibanze: gr 70/m2
  • Umuceri ugemurwa umaze ibyumweru 3 uhumbitswe
  • Batera ingemwe z’umuceri ku mirongo iteganye, itandukanyijwe na cm 25. Ingemwe na zo ziba zitandukanyijwe na cm 25.
  • Batera ingemwe 2-3 mu kobo.