Umuceli

Gutegura Umurima

Gutegura umurima w'umuceli

Gutegura umurima

Mbere yo gutera umuceri, ni ngombwa kurwanya isuri ku mabanga y’imisozi akikije igishanga kigiye guhingwamo umuceri. Icya kabiri, ubutaka bugomba kuba bumeze neza kugira ngo igihingwa kizakure neza kandi buringaniye. Gutegura umurima habamo gutabira no gusanza, kuvanga amazi n’ibyondo no kuringaniza.

Gutegura umurima ni ukuwutunganya kugira ngo uterwemo umuceri. Bikorwa mu byiciro binyuranye: gutabira no gusanza ( inshuro 1 kugeza kuri 2), kuvuruga no kuringaniza (inshuro 2 kugeza kuri 3) umurima kugira ngo umuceri uzamere neza. Iyo mirimo ishobora gukorwa ubutaka bwumutse cyangwa burimo amazi.