Umuceli

Kwita kugihingwa

Gufata neza umuceri mu murima

Gufata neza umuceri

  • Ikoreshwa ry’ifumbire mu buhinzi bw’umuceri

1

Ifumbire y’ibanze

 

NPK (17-17-17)

                     

10kg/ 500 m2

-Ishyirwa mu murima mbere yo gutera.

-Ifasha gukura neza mu ntangiriro no kubyara.

-Umunyungugu wose wa fosifore n’uwa Potasiyumu nk’ifumbire y’ibanze.

2

Ifumbire mbaturamusaruro ya mbere: mu gihe cyo kubyara

Ire (46%)

2.5kg/

500 m2

-Gushyiramo Ire hashize iminsi 30 bateyemu murima.

-Kongerera umuceri ubushobozi bwo kubyara bituma amahundo yiyongera kuri m2

3

Ifumbire mbaturamusaruro ya kabiri: mu gihe cy’ikorwa ry’amahundo

Ire (46%)

2.5kg/

500 m2

- Gushyiramo  Ire mu gihe umuceri utangiye guhaga (gutwita)

-Kugabanya ibihuhwe biterwa no kutibangurira cyangwa kutabangurirana cyangwa kuramburura k’umuceri

-kongera umubare w’intete ku ihundo no kugabanya ibihuhwe

Gucunga neza amazi

  • Amazi ni ikintu gikomeye mu buhinzi bw’umuceri, ni yo mpamvu amazi yuhira umuceri agomba gukoreshwa neza mu buryo butuma atanga umusaruro.
  • Umuhinzi w’umuceri agomba gukora uko ashoboye amazi akenewe akaboneka mu byiciro binyuranye by’imikurire y’igihingwa cy’umuceri:

-  Mu gihe cyo kugemeka no byara: igihingwa cy’umuceri cyakwangirika kibuze amazi ahagije, kikagwingira cyangwa se ntigifate rwose.

-Mu gihe cyo kubyara no gutangira kuzana amahundo:  muri iki gihe, igihingwa cy’umuceri gishobora kwihanganira amazi make. Igipimo cy’amazi kigomba kuguma hasi kugira ngo kubyara byihute.

- Mu gihe cyo gutangira kuzana amahundo- Kurabya: irinde ko umurima w’umuceri uburamo amazi.

- Mu gihe cyo kurabya-kwera: mu gihe cyo kwagika no kurabya n’igihe gikurikiraho  gututubikana ku muceri biba biri ku rwego rwo hejuuru. Kubura kw’amazi mu murima bituma intete ziba ibihuhwa kandi umuceri ukera nabi. Amazi avanwa mu murima hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma yo kwagika mu rwego rwo kwihutisha kwera  no kugira ngo hirindwe ko umuceri ukurura Azote nyinshi.

  • Kubagara hakoreshwa ikibagazo  kizenguruka
  • Uburyo bw’imihingire: gutegura umurima neza cyane cyane kuvuruga, kuzuza amazi mu murima.
  • Uburyo bwo kwirinda ibyatsi mbere: Gukoresha imbuto z’umuceri zitarimo imbuto z’ibyatsi bibi, no guhora ukora isuku ku miyoboro n’amadige (guhora uyiharura, ukuraho ibyatsi).
  • Gukoresha ikibagazo ni ukugisunika hagati y’imirongo nk’uko bigaragara ku ifato. Ibi bigabazo bigira akamaro ko kuvangavanga ibyatsi bikuze (ariko bidakuze cyane) ndetse n’imbuto zabyo mu gitaka (mu cyondo) bikabuza ibyatsi kumera mu murima(Ifoto ya 18).

Ifoto ya18: Kunyuza ikibagazo gisunikwa hagati y’imirongo

Imiyoboro n’amadige

  • Guhinga umuceri bigendana n’ibikorwaremezo nk’imiyoboro n’amadige. Umuhinzi agomba kubifata neza no kubikoresha ku buryo butanga umusaruro kuko amazi ari ikintu cy’ingenzi ku burumbuke bw’umuceri.