Ibihaza

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa

Kuvomerera

  • Nyuma y’ibyumweru bibiri mbere y’uko inzuzi zimera , bavomerera gahoro gahoro kugira ngo inzuzi zitinama cyangwa ngo zaname hejuru.
  • Mu gihe inzuzi zimaze kuzamura imimero,  bakuramo izitari nziza n’intoya hagasigara 2 cyangwa 3 zigaragara ko zifite ubuzima bwiza kuri buri bimba.
  • Inzizi  ni igihingwa gikunda amazi menshi. Bivomererwa buri cyumweru, amazi akinjira hasi mu butaka cyane cyane mu gihe uruyuzi rutangiye gutera (kuzana ibihaza).
  • Mu gihe bavomerera birinda gutosa amababi n’imbuto z’ibihaza bikaguma kumuka keretse iyo ari ku munsi ‘w’izuba . Kurutosa bishobora gutuma uruyuzi rubora.

Kwita ku ruyuzi

  • Gutwikira inzuzi kugira ngo bazirinde kwangirika hakiri kare no kuzirinda udukoko. Ariko ni ngombwa kwibuka gukuraho ibyo batwikirije mbere y’uko inzuzi zizana ururabo kugira ngoinzuki zibashe gukora akazi ko kuzibangurira.
  • Kongera isaso ahakikije uruyuzi kugira ngo ubuhehere bugume mu butaka, gukuramo ibyatsi bibi no kurwanya ibyonnyi.
  • Ni ngombwa kwibuka ko inzuzi ari igihingwa cyoroshye cyane kuva gitewe kugeza ku isarura. Ni ngombwa kuzirinda ibyatsi bibi hakoreshejwe isaso. Si byiza kubagara n’isuka kenshi kuko imizi yazo yoroshye cyane bikaba byatuma yangirika.
  • Amoko amwe n’amwe yera ibihaza bito umuhinzi ashobora kuyashingirira agatondagira uruziriro.
  • Amoko yera ibihaza binini na yo umuhinzi ashobora kuyayobora ayuriza uruzitiro n’ubwo bigorana ku ruyuzi kwikorera uburemere bw’ibihaza binini. Icyo gihe bisaba ibindi bikoresho bizatega ibihaza.
  • Hari  igihe indabo za mbere zidahita zitanga ibihaza, ni ibintu bisanzwe. Bisaba gutegereza kuko indabo z’ingore n’iz’ingabo zigomba kubanza kubumbura.
  • Inzuki zifite akamaro kanini ko kubangurira, ni ngombwa kuzibungabunga mu gihe umuhinzi akoresha imiti yica udukoko. Igihe bibaye ngombwa gutera iyo miti bikorwe gusa nimugoroba cyane cyangwa mu gitondo cya kare mu gihe indabo zikibumbye.
  • Inzuzi ni igihingwa cyoroshye kwangirika bityo bisaba kucyitondera kuko kwangirika k’uruyuzi gutuma n’ibihaza bizaho bitaba byiza.
  • Gukuraho imitwe itari myiza kuri buri mutwe w’uruyuzi  nyuma y’uko ibihaza bimwe bitangiye kuzaho. Ibi bibuza gukururumba k’uruyuzi bityo igihingwa kigashyira imbaraga mu gutunga ibihaza n’ibice bizima bisigaye by’uruyuzi.
  • Gukata uruyuzi bakuraho ibice byangiritse n’ibisambo bifasha bituma akayaga kinjira neza mu ruyuzi bikanatuma imbaraga nyinshi zibanda ku bice bizima bisigaye.
  • Mu gihe ibihaza bimaze kuza ku ruyuzi ni ngombwa  kubihindukiza (bitonze kugira ngo badakomeretsa uruyuzi) kugira ngo byose bizaze bisa bifite ishusho imwe.
  • Gutega ibihaza bahereye mu ndiba bakoresheje akabaho kananutse cyangwa agace k’akayunguruzo ka pulasitike.
  • Inzuzi ni igihingwa gikunda ifumbire cyane. Gufumbira kenshi hakoreshejwe imborera cyangwa ifumbire  ivangwa n’amazi bituma ibihaza bikura neza.
  • Gufumbira ku buryo buhoraho:  hakoreshwa ifumbire ikungahaye kuri Azote nyinshi mu cyiciro cya mbere igingwa kigitangira gukura. Kongera gufumbira mu gihe igihingwa kimaze kugira uburebura bungana na cm 30,  mbere y’uko uruyuzi rutangira gukura rwihuta cyane. Gukoresha ifumbire irimo Potasiyumu mbere gato y’uko ururabo rutangira kuzaho.
  • Mu gufumbira inzuzi bakunda gukoresha ifumbire y’umwimerere yitwa “Organic Osmocote”.Ituma uruyuzi rutagunduka cyangwa ntitwike uruyuzi rukiri ruto. Indi fumbire ikoreshwa igatanga umusaruro mwiza ni iyitwa “Dr. Earth.n” detse n’ifumbire y’umwimerere ya Organic Preen”. Irahenda ariko ituma igihe kinini gikoreshwa mu kubagara kigabanuka.

Kubagara

  • Ibyatsi bike ntacyo biba bitwaye cyane ikibi ni igihe bibayemo byinshi  cyane. Ibyatsi bibi bicuranwa n’inzuzi ibyakagombye kuzitunga mu butaka ndetse n’amazi. Bimwe na bimwe mu byatsi bibi bishobora no kuba indiri y’idwara n’iyororoka ry’indiririzi.

Umuti ushobora gukoreshwa nyuma yo kumera kw’inzuzi  no mu gihe zimaze kuzana amababi 5 witwa “Organic Preen.” Iyo utewe ku muzengukuko w’inzuzi utuma ibyatsi bibi bitiyongera. Gushyira infumbire ku muzenguruko w’inzuzi na byo bituma ibyatsi bibi bidapfa kumera. Ni ngombwa kwizera ko ifumbire ukoresheje inoze kuko iyo harimo ibice binini nk’ibishishwa by’ibiti  bishobora kuba indiri y’ubukoko bwinshi n’ibindi byonnyi byo kwirinda.

  • Iyo ibyatsi bibi bibayemo byinshi, ni ngombwa kubagara. Mu gihe inzuzi zitangiye gukura, amababi manini (ibisusa) afasha mu kurinda izuba ibyatsi bibi bikiri bitoya byari kuzakura nyuma.