Inanasi

Amoko

Ubwoko bw'Inanasi

  • Itsinda ry’inanasi bita Kayene (Cayenne)

Izi nanasi zifite ibibabi binyerera bitagira amahwa uretse ku mpera aho usanga ihwa rimwe. Nizo zihingwa cyane hose aho inanasi zikunda bagamije kubona izo kohereza mu mahanga, izo kugurisha mu masoko yo mu gihugu cyangwa izo gufunga mu bikopo. Inanasi yera kuri ubwo bwoko iba iremereye (kg 1,5 kugera kg 4,5) kandi ikaba iteye nk’umwiburungushure (cylindre).

Urubuto rw’iyi nanasi ruraryoha cyane ku buryo rukundwa cyane ku isi kubera ko rugira isukari nyinshi ivanze n’ubusharire buciriritse. Nyamara ntabwo inanasi za cayenne (cayenne) zihanganira inzoka z’ibihingwa (nematodes) n’indwara ya kirabiranya iterwa n’agahumyo (imiyege) ka phytophtora spp.

  • Itsinda ry’inanasi bita Sipanishi (Spanish)

Inanasi zo muri iri tsinda zigira amababi mato maremare, n’isunzu rikikijwe n’utundi tubabi, urubuto rwayo rukagira n’imitsi (utudodo) imbere mu gice kiribwa. Ntizigira isukari nyinshi kandi zikagira akantu kajya kumera nk’urusenda. Ubwo bwoko bwihanganira kirabiranya ariko bugafatwa cyane n’inzoka z’ibihingwa. Iyo urubuto rweze ruba umuhondo utukura, rukaba ruto kuri Kayene (cayenne), rupima kg 1, 5) kandi rukagira iforoma y’umubumbe. Zikunze guhingwa mu turere twa Caraibes (soma Karayibe) na Mexique (soma Megizike) yo muri America (soma Amerika) hagamijwe kohereza umusaruro mu mahanga.

  • Itsinda ry’inanasi bita Kwini (queen)

Urubuto rw’inanasi yo mu bwoko bwa kwini (queen) ruba ruto cyane (kg 1), imbere rukagira ibara ry’umuhondo wa zahabu, n’amababi afite amahwa. Ntirugira umutobe mwinshi, rurahumura cyane; ntirutagira ubusharire nk’ubwa Kayene (cayenne). Ubu bwoko ntibukunze gufatwa na kirabiranya. Buhingwa cyane cyane muri Afurika y’epfo, Australia (Ositaraliya) no mu birwa bya Reunion (Reyiniyo). Umusaruro mwinshi bawohereza mu mahanga bagasigaza izo birira iwabo.