Inanasi

Kwita kumusaruro

Kwita ku musaruro w'inanasi

Iyo umaze gusarura inanasi ni ngombwa kuzinyuza mu kintu kirimo amazi kugirango zitakaze ubushyuhe zivanye mu murima. Ayo mazi kandi ni ngombwa kuyazinyuzamo mbere gato y’uko uzipakira indege cyangwa mu bwato zizagendamo zijya kugurishwa iyo nta bindi byuma bikonjesha ufite. Amazi inanasi zinikwamo agomba kuba arimo umuti wica indwara z’uduhumyo.

Inansi zigomba gutoranywa hakurikijwe uburemere n’ubwiza bwazo. Inanasi zingana, zisa (zihishije ku rugero rumwe), z’ubwoko bumwe kandi zifite ibara rimwe zigomba gushyirwa mu gikarito kimwe.

Kugirango inanasi zitabora cyangwa ngo zitakaze ibara ryazo ni ngombwa kuzitera imiti ikurikira:

  •  Umuti wa Dowicide A uvanze ku rugero rwa garama 7 muri litiro y’amazi uterwa inanasi ukazirinda gufatwa n’indwara. Umuti utuma inanasi zigumana ibara ryazo
  • wax (nk’umushongi w’ibishashara cyangwa wa bougie. Uyu muti uba urimo polyethylene/paraffin. Ibi birinda ibikomere kandi bikagabanya gutakaza amazi kw’inanasi yamaze gusarurwa.

Ibi iyo birangiye inanasi zipakirwa mu makarito y’ubwoko bubiri butandukanye:

  • Hari amakarito manini atwarwamo ibiro 20 akajyamo inanasi ziri hagati - ya 10 na 16
  • Hari amakarito mato atwarwamo ibiro 10 ajyamo inanasi ziri hagati ya 5 - na 6.

Inanasi zibikwa ku bushyuhe buri hagati ya dogere 7 na 12°C n’ubuhehere buri hagati ya 90-95%. Iyo inanasi zo mu bwoko bwa Cayenne zibitswe gutya zishobora kugeza ku byumweru bine zitarangirika.