Inanasi

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n' uburyo bwo kurwanya udukoko n'ibyonnyi ku nanasi

Inanasi zifatwa n’indwara ziterwa na mikorobe ndetse n’iziterwa n’ibura ry’imyunyu ngugu imwe n’imwe mu butaka. Izo ni indwara ziterwa n’ibura ry’Azoti, fosifori na kalisiyumu mu butaka (maladies phyisiologiques). Ibindi bisa n’uburwayi ni uguhindura ibara. Uko guhindura ibara ku bice by’ibihingwa biterwa n’ubushyuhe bwinshi cyangwa buke, bibabura urubuto rw’inanasi. Izindi ndwara zikunze gufata inanasi ni izi zikurikira :

  1. Kirabiranya (pourriture du coeur et des racines/heart and root rot)
  2. Ikiyitera: Kirabiranya y’inanasi iterwa n’agahumyo (imiyege) kitwa Phytophtora spp
  1. Aho ifata: uruti rw’inanasi, imizi, n’aho amababi afatiye ku ruti rw’inanasi.
  2. Ibimenyetso: Uruti, amababi n’aho amababi afatiye ku ruti birabora. Ibi bishobora gutuma inanasi yumayose.

  1. Icyitonderwa:

Utwo duhumyo twibera mu butaka tukinjira mu mababi akiri mato y’inanasi. Iyo ndwara iboneka cyane cyane mu butaka bufite ubusharire (pH) burenze 5.5-6.0. Ishobora no kwinjira mu nanasi igihe cyo guhatira inanasi kurabya hakoreshejwe carbure de calcium.

  1. Uko bayirwanya
  • Gutera inanasi mu murima ukamuyemo amazi ku buryo bwiza
  • Gutera inanasi mu turima tw’imitabo
  • Kwinika ibishibu mu muti wica uduhumyo mbere yo kubitera (urugero umuti witwa fosetyl)
  • Gutera imiti ku mababi buri mezi atatu kugera kuri 6 cyane • cyane ku nanasi zigikura hakoreshwa fosetyl cyangwa Captafol. Ushobora gukoresha kandi Dithane cyangwa Ridomil.
  1. Ububore bwirabura bw’ibishibu cyangwa urubuto rw’inanasi (pourriture noire des rejets/ base rot, butt rot)
  1. Ikiyitera : Agahumyo (umuyege) kitwa Thielaviopsis paradoxa
  2. Aho ifata : Ibishibu, urubuto rw’inanasi
  3. Ibimenyetso:Ahakomeretse ku bishibu cyangwa ku mababi harabora maze hakirabura.
  4. Icyitonderwa:Ugufatwa k’urubuto bitangira mu gihe cyo gusarura cyangwa mu gihe cyo kuzishyira mu makarito cyangwa ibisanduku kugira ngo zoherezwe mu bucuruzi. Utwo duhumyo tuzanwa n’umuyaga tuva ahantu haboreye ibisigazwa by’inanasi mu murima cyangwa hafi y’aho bazishyira mu bisanduku.
  5. Uko bayirwanya :
    • Gutwara neza imbuto z’inanasi wirinda kuzitura hasi cyangwa - kuzikomeretsa ;
    • Kugirira isuku aho ubika imbuto z’inanasi n’aho uzitunganyiriza mu – kuzipfunyika
    • Gutera umuti wica uduhumyo amasaha atanu mbere yo kuzipfunyika - aho wakatiye inanasi uyisarura. Aha wakoresha umuti witwa Imidazole cyangwa Triadiméphone.
    • Kwihutira gushyira inanasi isaruwe ahantu hafite ubukonje bwa dogere - 8 (8°C) mbere yo kuzijyana ahandi.
    • Gushyira ku zuba ibishibu by’inanasi mbere yo kuzitera.
  6. Ububore bw’ikijuju mu maso y’inanasi (fruitlet, black rot, pourriture brune des yeux)
  7. Ikiyitera : Agahumyo kitwa Penicillium funiculosum, gafatanyije na fusarium moniliforme
  8. Aho ifata : Ifata urubuto rw’inanasi
  9. Uko bayirwanya : Kugeza ubu nta miti irashyirwa ahagaragara n’ubushakashatsi

IBYONNYI

  1. Utumatirizi tugira ifu
  1. Icyonnyi : Akamatirizi kitwa Dysmicosus brevipes
  2. Uko kangiza igihingwa: Ako kamatirizi gashyira mu mababi ubumara kandi ni nako gakwirakwiza indwara ya Virus yitwa wilt
  1. Ibimenyetso :

Inanasi ibanza gutukura, nyuma mu gihe cya vuba ikuma nk’iyafashwe na kirabiranya.

  1. Uko bayirwanya :
  • Gutaba cyangwa gutwika ibisigazwa by’umusaruro mu gihe utegura aho uzahinga inanasi
  • Gutera imiti yica udukoko kugira ngo uvaneho utumatirizi n’inshishi mu murima w’inanasi
  • Gutera umuti ibishibu by’inanasi mbere yo kubitera
  • Gutera umuti w’amazi inanasi ziteye mu murima hakoreshwa imiti nka - Parathion 0,2% cyangwa Malathion 0,8%

  1. Muhuhirizi y’umweru

Ni utuyoka dufite utuguru twinshi cyane bita maguru ijana (igihuhabana)Hanceniella ivorensisI     ikibera mu butaka

  1. Uko zangiza igihingwa :

Kwangiza imizi y’inanasi ikiri mito zikayibuza kuvoma amazi n’imyunyu ngugu.

  1. Ibimenyetso : kuyongobera kw’inanasi mu murima
  2. Uko bazirwanya :

Iyo umuhinzi abona hari inanasi nyinshi zigenda zifatwa, mu kurwanya izo muhuhirizi akoresha imiti y’udusaro yica udukoko ataba mu butaka. Hakoreshwa nka Fonofos, Lindane, Ethiprophos cyangwa se Dursban granule.

  1. Ibishorobwa (Vers blanc)
  1. Icyonnyi : ni igishorobwa cya Heteronychus spp
  2. Aho bifata : Birya imizi y’inanasi
  3. Uko babirwanya :
  • Kubitoragura no kubyica•
  • Gutera imiti ikwirakwira mu butaka ikica udukoko (urugero : • dursban granulé)
  1. Inzoka (amashanya) z’ibihingwa (Nematodes ):
    • Pratylenchus brachyrus na Meloidogyne spp) zishobora kugabanura umusaruro w’inanasi kugeza kuri 50%.
  1. Ibimenyetso : Inanasi ntikura neza, iragwingira
  2. Uko bazirwanya :
    • Kwinika ibishibu mu miti irwanya inzoka z’ibihingwa mbere yo kubitera : (urugero : Carbofuran, phénamiphos)
    • Gusimburanya inanasi n’ibinyamisogwe bigabanya ku buryo : bugaragara izo nzoka
    • Gutera imiti yica inzoka z’ibihingwa (kuyitera mu butaka) twavuga:DBCP, EDB cyangwa DD inanasi zimaze gufata hagaterwa incuro ebyiri (2) n’umuti witwa DBCP cyangwa Phénamiphos.