Marakuja

Amoko

Ubwoko bw'amatunda

 

 1. IRIBURIRO

Amatunda cyangwa Marakuja ni agiti karandaranda gifite inkomoko muri Brezil (Soma "Burezili"). Muri rusange ni igihingwa kitarama, kibaho igihe gito (hagati y`imyaka 5-7). Ni igihingwa gikura vuba cyane kirandaranda cyihuta, gifite igiti gikomeye. Urubuto rw`itunda rugira ishusho y`uruziga cyangwa ishusho y`igi rukagira uburebure bugera kuri cm 10 n'uburemere bugera kuri  g 90. Imbere mu itunda habamo agahu gatwikiriye urusukume ruhumura neza rugizwe n`imbuto zijya z' umuhondo ujya gutukura zivanze n`umutobe zishobora kugera kuri 250, ziba ari nto, zikomeye, zisa n`ikigina cyijimye cyangwa zikaba umukara. Amatunda akungahaye kuri vitamini A na C, akize kandi ku munyu wa Potasiyumu, Karisiyumu, Ubutare n`izindi ntungamubiri. Amatunda kandi azwi cyane kubera akamaro afite mu buvuzi.

Amatunda akunda ahantu hashyuha, ahari ubushyuhe buri hagati ya dogere 20-30 ni ho heza ku matunda. Imvura ikenewe ku matunda ugereranyije yagombye kuba mm 1500 ku mwaka. Ubutumburuke amatunda akunda buratandukanye bitewe n`ubwoko bwayo : ubwoko bw`amatunda y`umuhondo bukunda ubutumburuke buri hagati ya m 0-800 mu gihe ubwoko busa n`idoma bugomba guhingwa ku butumburuke buri hagati ya m 1200-2000 hejuru y`inyanja.

Amatunda akura neza ahantu hari ubutaka bw`urusenyi rwaba rudakabije cyangwa rukabije.  Igihe ubutaka buhingwamo amatunda ari ubw`ibumba, ni ngombwa kuyobora amazi  ariko iyo ari ubutaka bw`urusenyi cyane buba bukeneye ifumbire nyinshi. Amatunda akunda kandi ubutaka busharira ku rugero rwa 6.5-7.5. ariko iyo ubutaka bukabije gusharira ni ngombwa gushyiramo ishwagara.

Imbuto ziri imbere n`agahu k`imbere mu itunda ni byiza kubirya cyangwa gukuramo umutobe, n`ibindi biribwa biryohera bishobora gukorwamo mu nganda, nk`ibiribwa bibikwa mu dukopo, umutobe w`imbuto,  urusukume rusigwa ku migati, n`ibindi. Amatunda akoreshwa kandi mu buvuzi mu buryo bwo kuruhura imitsi.

Mu birebana n`ubukungu, amatunda ni igihingwa kinjiriza abahinzi  amafaranga atubutse  kuko inganda z`imbere mu gihugu ziba ziteguye guhita ziyagura.

2. AMOKO Y`AMATUNDA

Muri rusange hariho amoko abiri y`amatunda, ubwoko bugira ibara ry`idoma (Passiflora edulis), n`ubwoko bugira ibara ry`umuhondo (Passiflora edulis flavocarpa).

Ubwoko bw`amatunda y`umuhondo bushobora kwihanganira cyane indwara n`ibyonnyi. Naho ubwoko busa n`idoma buba bwiza cyane ku isoko kandi bukundwa na benshi kubera impumuro yabwo nziza.