Marakuja

Kwita kumusaruro

Kwita ku musaruro nyuma y'isarura

Imbuto z`amatunda biroroshye kuzitegura. Ushaka kurya amatunda ukatamo ibice bibiri mu burebure bwaryo, ugakuramo imbuto z`imbere ukoresheje ikiyiko. Iyo zikoreshejwe mu rugo, abantu benshi ntibigora bakuramo imbuto babiryana byose n`umutobe cyangwa bakazikoresha mu mvange y'imbuto  cyangwa bakazikoramo umutobe. Abantu bamwe na bamwe bakoramo umutobe bakoresheje igitambaro kimeze nk`akayunguruzo cyangwa bakazikamura bakoreshejwe icyuma gisya kugira ngo bakuremo imbuto. Hari ibyuma byabugenewe mu nganda zitunganya imitobe bikoreshwa mu gukamuramo umutobe. Umutobe w`amatunda uvamo ufashe, ukize ku ntungamubiri z`umwimerere ushobora kongerwamo isukari, ukongerwamo amazi cyangwa andi moko y`umutobe (cyane cyane umutobe w`amacunga cyangwa uw`inanasi) bikabyara ikinyobwa binyobwa bikonje.

Umutobe w`amatunda bashobora kuwuteka ukavamo wegeranye ukajya ukoreshwa mu gukora isosi, ibyo kurya byikuzwa, bombo, umushongi ukonje,  imigati iryohereye, cyangwa mu ruvange rw`ibinyobwa bitandukanye.

Agace kagizwe b`ububuto gashobora gukorwamo umushongi cyangwa bakavanga n`inanasi cyangwa inyanya bikavamo urusukume basiga ku migati. Icyanga cy`amatunda kiragabanuka iyo abistwe ahantu hashyushye keretse iyo yateguwe ku buryo buyakomereza uburyohe n'impumuro. Umutobe ubistwe mu byuma bikonjesha ushobora kubiwa ntiwangirike mu gihe cy`umwaka wose kuri dogere 17.78º munsi ya zeru kandi ugasanga ugifite ubwiza.

Ubucuruzi bw`amatunda usanga bwibanda ku mbuto z`amatunda cyane. Nyamara byakabaye ubucuruzi bubwara inyungu nini bwitaye cyane no ku mutobe wavuye mu matunda. Ku birebana n`ubucuruzi bw`imbuto z`amatunda ubwazo, cyane cyane kuyohereza mu mahanga amatunda asarurwa yaramaze guhindura ibara neza yose asa n`idoma cyangwa umuhondo, ariko mbere yo gutangira kunamba no kuma.