Marakuja

Gutera imbuto

Gutera amatunda

1Uburyo bwo gutera

Amatunda ashobora guterwa bahumbika imbuto, bakoresha ingeri cyangwa babangurira imbuto zatewe.

1.1. Guhumbika imbuto

Imbuto zikiri nshyashya ni zo ziba nziza kuko zimera vuba kurusha izimaze amezi arenga abiri. Mu gihe hakoreshejwe imbuto zishaje, zigomba kwinikwa mu mazi byibura umunsi wose kugira ngo bizazorohere kumera. Imbuto zitangira kumera mu byumweru 2-4. Ubusanzwe imbuto ziterwa mu mashashi ya cm 15 z`ubugari na cm 25 z`uburebure.

Imbuto eshatu zishyirwa mu gasashe kamwe hakazasigaramo rumwe nyuma y`amezi abiri. Izo ngemwe ziba zishobora gugemurwa ngo ziterwe ahabugenewe nyuma y`amezi 3-4. Icyo gihe ziba zifite cm 15-25 z`uburebure. Ingemwe zitangira kuzana uruyange nyuma y`amezi 5-7 zigemetse.

1. 2. Gutera hakoreshejwe ingiga

Utugiga dushyirwa mu butaka bw`urusenyi bukomeye, nyuma bakatugemurira mu masashi cyangwa mu buhumbikiro. Ingemwe zikura buhoro buhoro ku buryo bisaba amezi agera kuri 3-4 kugira ngo zigeze ku burebure bwemewe bwo kugemurwa bwa cm 15-25.

1. 3.Gutera hakoreshejwe kubangurira

Kubangurira bikoreshwa kenshi hagamijwe kwirinda uburwayi. Ubwoko bw`amatunda y`umuhondo ni bwo bukoreshwa kuko imizi yabwo yihanganira indwara.

2.Kugemura

Guhingira ubucuruzi bisaba guhinga ku mirongo  itandukanyijwe n`intera ya m 1.2-1.8 naho hagati y`umurongo n`undi hakaba intera ya m 3. icyo gihe ingemwe ziba zingana na 1900 – 2700 /H. Imyobo yo guteramo ya 45 x 45 x 45 cm  ishirwamo itaka ryo hejuru rivanze n`ibiro 10 by`ifumbire y`imborera cyangwa ifumbire isanzwe. Kugemura bikorwa mu ntangiriro y`igihe cy`imvura. Mu kugemeka, ubutaka bwegereye urugemwe bugomba gutsindagirwa  kugira ngo imizi ifate neza mu butaka. Ingemwe zigomba kandi kuvomererwa kugira ngo wizere ko imizi imera vuba n`igihingwa kikamera neza.

Igihe bateye hakoreshejwe kubanguria, urugemwe ntirugomba kugira aho ruhurira n`ubutaka byaba mu kurutera byaba nyuma yaho kugira ngo rurindwe ubwandu bw`indwara ziterwa n'uduhumyo.

Ni ngombwa gushinga ibiti amatunda azatondagiraho mbere yo gutera kugira ngo uko amatunda akura azabe yaramenyereye kurira ibyo biti.