Ibijumba

Kwita kumusaruro

Gufata neza umusaruro w'ibijumba

  • GUHUNIKA

Usibye kubibika mu murima mu mpeshyi, ubundi ibijumba byangirika vuba. Babisuka hasi ahantu humutse, hatagera urumuri rwinshi ku bushyuhe kuva kuri dogere 12 kugeza kuri 14.

Mu bihugu biteye imbere, bashobora kubitaba mu mwobo ushashemo ibyatsi, ariko bishobora kubora vuba bitewe n’uko aho bibitse hatari umwuka uhagije kandi hatagera umuyaga.

Bashobora kandi kubyubakira udutara (urutara), kugira cyangwa kubihunika mu bitebo kugira ngo bibone umwuka kandi babirinde kubora, ariko na bwo iyo bihatinze bitangira kumera, bityo bikagenda byangirika. Ibijumba rero ntibishobora guhunikwa igihe kirenze amezi 2.

  • GUTUNGANYA IBINDI BIRIBWA MU BIJUMBA

Ibijumba byangirika vuba kandi kubihunika biragoye. Nyamara ariko, ibijumba bishobora gutegurwamo ibindi biribwa byabasha guhunikwa igihe kirekire. Ibyo biribwa ahanini bitegurwa mu ifu y’ibijumba ni za biswi, imigati, amandazi, imitobe, amafiriti n’ibindi….