Ibijumba

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n’ibyonnyi by’ibijumba

Indwara

Ukubemba : Ni indwara iterwa na virusi. Ibimenyetso byayo ni amababi ahinduka umuhondo, ingingo z’umugozi zikaba ngufi, amababi ata ireme akihinahina, imitsi y’ibibabi ikabonerana. Uko bayirwanya ni gutera imigozi itarwaye baciye ku moko yihanganira indwara. Kurandura no gutwika imigozi yafashwe.

Akabuzarya : Gukongoka (Alternaria salam). Ibimenyetso byayo biboneka ku mababi no ku duti hazaho amabara y’uruziga ahekeranye (cyangwa maremare) asa n’ikigina. Uburyo bwo kuyirwanya ni bumwe n’ubwavuzwe haruguru.

Ibimenyetso by’indwara y’akabuzarya ku kibabi cy’umugozi

Uburyo bwo kuyirwanya:

  • Gutwika cyangwa kuvana mu murima ibisigazwa byose by’imigozi nyuma yo gusarura;
  • Gutera imbuto y’imigozi idafatwa cyangwa yihanganira indwara  iyo ziboneka
  • Gutera imbuto zitarwaye.

2. Ububembe : Ni indwara iterwa na virusi z’ubwoko bubiri. Ni indwara ya kabiri mu z’ingezi zibasira igihingwa cy’ibijumba ku mugabane wa Afurika.

Ibimenyetso byayo ni ukugwingira n’amababi ata ireme akihinahina. Iyi ndwara ibanya umusaruro ku buryo bugaragara.

Uburyo bwo kuyirwanya

  • Gutera imbuto zitanduye virusi
  • Kurandura no gutwika imigozi yafashwe.
  1. Ibyonnyi

Kagungu (Acraea acerata) n' Imungu (Cylas sp.). Ibimenyetso: Kagungu zirya amababi agakongoka (rimwe na rimwe ashiraho).  Imungu na zo zicukura imyobo mu bijumba.

 

Uburyo bwo kuyirwanya:

Kagungu: gutoragura ibinyugunyugu bya kagungu bikiri mu cyari no kubitwika. Iyo imigozi  byafashwe cyane, bateramo imiti: litiro 1 y’umuti wa Thiodan 35% E.C. cyangwa Sumithion 50% E.C, cyangwa Malathion 50% E.C. kuri hegitari (cc20 muri litiro 20 z’amazi aterwa kuri ari 1).

  • Cyoya iterwa n’udukoko duto cyane ( Acaria sp.)

Igaragazwa n’ubwoya bwinshi bw’umweru buza ku migozi y’ibijumba kandi iyi ndwara ishobora gutera igihombo gikomeye ku musaruro.

Uburyo bwo kuyirwanya:

  • Guhitamo imbuto itarwaye,
  • Kwita ku murima no kuwugirira isuku.