Ibijumba

Gutegura Umurima

Gutegura umurima w'ibijumba

Gutegura neza umurima cyangwa ubutaka bisaba gukuramo cyangwa gutaba ibisigazwa by’ibihingwa cyangwa ibyatsi byaba biri mu murima bishobora gucuranwa nintungabihingwa n’ibijumba. Bahinga bageza isuka hasi cyangwa bagahingisha imashini.

Umurima wo guhingamo ibijumba utegurwa iyo imvura yaguye igasomya ariko  ariko ubuyaka butarasaya. Guhinga ubutaka bwumagaye cyangwa bwasaye byangiza imitere y’ubutaka, bigatua  amazi adahita neza kandi ubutaka ntibuhumeke, bugahomera byarangira bukiyasa maze imungu zikinjiramo ndetse n’isuri ikaba yabwibasira.

Nyuma yo gutabira, bashinga amayogi (amabimba). Abahinzi bakunda amayogi bakoresha ibikoresho byabo n’intoki. Mu turere tumwe na tumwe bakoresha imitabo migari yigiye hejuru. Mu butaka bw’isi ndende kandi buseseka bashobora guhinga imigozi mu murima ushashe. Amayogi aba afite cm 30 kugeza kuri cm 45 z’uburebure, bukaba bwakwiyongera igihe haguye imvura nyinshi cyane ubutaka burimo amazi menshi hagamijwe korohereza amazi guhita.