Ibijumba

Kwita kugihingwa

Gukorera igihindwa cy'ibijumba

1. Kubagara no gusukira

Iyo imigozi imaze kumera, bashobora kuyibagara bavanamo ibyatsi bibi cyangwa se gusibura amayogi/amabimba nyuma yo gushyiramo ifumbire y’ibanze cyangwa se kwirinda ko imungu zakwibasira imigozi n’ibijumba. Babagara igihe cyose bibaye ngombwa. Nyamara ariko gusesereza ubutaka ku mayogi bigomba kwirindwa uko bishoboka kugira ngo wirinde gukomeretsa imizi.  

2. Gukoresha amafumbire

Umuhinzi akoresha ifumbire y’imborera kugira ngo ibijumba bikure neza. Nyamara aho bashobora gukoresha amafumbire mvaruganda, ni byiza gukoresha arimo imyunyungugu ya Fosifori na Potasiyumu. Mafumbire akungahaye ku munyungugu wa Azote ntugomba gukoreshwa kuko utuma amababi abyibuha ntugire icyo umarira ibijumba.