Amacunga

Gusarura

Gusarura

Amacunga yeze asarurwa mu byiciro 2-3 mu mwaka. Iyo imbuto zeze bidatewe n'ikirere, ibara ryayo ntabwo rihinduka, uburyohe n'impumuro nyuma y'isarura ntibihinduka. Ni byiza gusarura amacunga ari uko yamaze gushya neza kandi ingano yayo ikwiye, ibara ribereye ijisho n'isukari ikwiriye ivanzemo agasharire.

Imbuto zose zigomba gusarurwa ku mwero. Gusiga amacunga ku giti kandi yeze bishobora gutera igiti kuzagira umusaruro muke cgangwa umubare munini w'imbuto zihungura ku musaruro w'ubutaha.

Umurima w'macunga ubasha kubaho imyaka 25-30. Umusaruro utangira kuboneka guhera mu mwaka wa 3 -4 hakera amacunga 20 kugeza ku 150 ku giti ariko umusasuro ukazagera ubwo ujya wera ku kigero kimwe  ku mwaka wa 8. Umusaruro ugereranyije ni amacunga 175-250 ku giti kimaze gufata umurongo.