Ibigori

Amoko

Ubwoko bw'ibigori

Iriburiro

Ibigori ni kimwe mu binyampeke bihingwa mu Rwanda, mu turere twose tw'ubuhinzi haba imisozi migifi, iringaniye ndetse n'imisozi miremire. Ibigori byera mu butaka bunyuranye cyane cyane byera neza mu butaka bw'isi ndende, buseseka kandi buhitisha amazi, burimo ibumba n'ifumbire y'imborera ibuha intungagihingwa zihagije. Ibigori bihingwa mu butaka bw'isi ndende, bubika amazi, bworoshye kandi bufumbiye.

N'ubwo ibigori byera ku butaka bunyuranye, ntabwo byera neza mu butaka bwagundutse burimo umucanga mwinshi n'ibumba ryinshi, kereka bashyizemo ifumbire nyinshi mvaruganda, kandi ni ngombwa cyane guhinga bajya hasi kandi bagasukira kugira ngo amazi ahite neza.

Amoko yamamazwa n’ibiyaranga

  • Mu misozi migufi n’iciriritse hahingwa amoko ya Kigega (ZM607), ISARM081 (Pool15_ QPM_SR), Ndaruhutse (Pool 32), H513, SC513, SC525, ISARM101, ISARM103, RHM101, RHM102, RHM103. WH505.
  • Mu misozi miremire hera Tamira (Pool 9A), Mamesa (Pool 8A), ISARH071, PAN691,H 628, H 624 na PAN 691.
  • Hari kandi imbuto z'ibyimanyi ziboneka habanguriwe amoko asanzwe y'ibigori n'andi moko arangwa n'ibyo umushakashatsi ukora amoko y'imbuto yifuza ( zihanganira amapfa cyangwa indwara n'ibyonnyi, yera vuba cyangwa se atanga umusaruro mwiza n'ibindi. Muri ayo moko twavuga:

1. RHM104:yihanganira izuba kandi iberanye n'imisozi iringaniye kuva kuri m 900 kugeza kuri m 1800 z'ubutumburuke. Impuzandengo y'umusaruro ugera kuri toni 7.9kuri hegitari.

Imbuto shingiro y'ubu bwoko ituburwa n'ishami rya RAB rishinzwe imbuto n’ama sosiyeti amwe n’amwe y’abikorera mu butubuzi bw’imbuto.

2. RHM1407: iberanye n'imisozi iciriritse, iri hagati ya m 900 na m 1800 z'ubutumburuke. Iyi mbuto yakorewe igenzura mu buryo bwa laburatwari n'uburyo busanzwe bigaragara ko yihanganira indwara ya Cyumya y'ibigori. Aho yageregerejwe yatanze umusaruro mpuzandengo wa toni 7.87 kuri Ha.

3. RHT132: iberanye n'imisozi iringaniye, iri hagati ya m 1400 na m 2000 z'ubutumburuke. Yakorewe isuzuma muri Laburatwari no mu mirima hagamijwe kureba niba yihanganira indwara ya Cyumya y'ibigori, bigaragara ko iyihanganira.

4. RHM1409: iberanye n'imisozi iringaniye, iri hagati ya m 900 na m 1700 z'ubutumburuke. Yakorewe isuzuma muri Laburatwari no mu mirima hagamijwe kureba niba yihanganira indwara ya Cyumya y'ibigori, bigaragara ko iyihanganira mu rugero. Umusaruro mpuzandengo wayo ni toni 8.67 kuri hegitari.

5. RHM1402: iberanye n'imisozi iringaniye, iri hagati ya m 900 na m 1800 z'ubutumburuke. Itanga umusaruro mpuzandengo wa toni 8.59 kuri hegitari. Nta sosiyeti irafata iyi mbuto kugira ngo iyitubure.

6. RHMM111:iberanye by'umwihariko n'imisozi iringaniye ariko ikonja. Ni imbuto yera vuba cyane, yerera iminsi 100. Itanga umusaruro mpuzandengo wa toni 6.16 kuri hegitari.

7. RHMMM113: iberanye n'imisozi iringaniye iri hagati ya m 900 na m 1700 z'ubutumburuke. Ni imbuto yerera iminsi 110. Itanga umusaruro mpuzandengo wa toni 8.23 kuri hegitari.

8. RHMH1520 iberanye n'imisozi miremire, iri ku butumburuke muri hejuru ya m 1800. Ifite umusaruro mpuzantengo wa toni 7.8 kuri hegitari.

9. RHMH1521: : iberanye n'imisozi miremire, iri ku butumburuke muri hejuru ya m 1800. Ifite umusaruro mpuzantengo wa toni 7.8 kuri hegitari.