Ibigori

Kwita kumusaruro

Kwita ku musaruro nyuma y'isarura(Ibigori)

Kumisha no guhumgura

Kwanika ibigori mu murima bishobora kunganirwa no kongera kubyanika mu nyubako zabugenewe kuko bigabanya ibyago byo kuzana uruhumbu.

Ibigori bishobora kujyanwa hanze y’ubwanikiro bikanikwa ku zuba ku birago cyangwa ibindi bikoresho kugira ngo byume neza bigere ku ugero rw’ubuhehere rwifuzwa mbere y’uko bihungurwa.

Ibigori bigomba guhungurwa bigeze ku gipimo cy’ubuhehere cya 13-14%. Guhungura n’intoki ni bwo buryo bumenyerewe. Ubundi buryo bwo guhunguza udukoresho bafata mu ntoki cyangwa imashini zihungura ibigori bishobora koroshya akazi no kongera ubushobozi bwo guhungura byinshi.

Akuma gahungura ibigori   Imashini ihungura ibigori.

Ibigori bihungurwa kubera impamvu zikurikira:

  • Guhungira intete biroroha kandi bikagira umumaro kurushaho,
  • Kubihungira bikorwa n’uuti muke
  • Ibigori bihunguye bimara igihe kinini bitangiritse
  • Hakenerwa umwanya muto wo kubihunika
  • Biroroshye kugenzura no gusuzuma umusaruro
  • Ibyonnyi ntibibyangiza nk’uko byakwangiza ibigori bidahunguye.Iyo ibigori bimaze guhungurwa, biragosorwa, bigahungirwa hakoreshejwe umuti wa Actellic super ku rugero rwa gr 10 z’umuti muri kg 100 z’ibigori.
  • Guhunika

  • Ibigori byumye bishobora guhunikwa bidahunguye cyangwa ari intete zigunguye.  Bihunikwa mu bitebo, ibigega cyangwa imifuka. Imifuka igomba guterekwa ku mbaho zigiye hejuru y’ubutaka kugira ngo umwuka utemberemo.