Ibigori

Kwita kugihingwa

Kubikenura (Kubikorera cyangwa gufata neza ibigori)

Imirimo ikorwa mu rwego rwo gukenura cyangwa gufata neza igihingwa cy'ibigori, harimo kubagara inshuro ebyiri, kwicira, no gusukira.

  • Kubagara

Ibigori bibagarwa inshuro ya mbere bikimara kumera bifite cm 10 z’uburebure. Iryo bagara rigamije gukuramo ibyatsi bibi byacuranwa intungagihingwa n'ibigori, no kumena ubutaka kugira ngo ibigori bibashe gukura neza.

  • Kwicira

Ibigori babyicira mu gihe babagara ubwa kabiri. Kwicira ni ukurandura utugori tudasa neza nk'ibindi, biba bigaragara ko tutazera neza cyangwa se kugabanya umubare w'ibigori  byameze mu mwobo umwe iyo birenze bibiri.

  • Gusukira/ Kuhira

Iyo ibigori bimaze kugera ku burebure bwa cm30, barabisukira. Gusukira ni ukwegereza agataka ibigori, hagamijwe kubishyigikira kugira ngo bikure neza kandi bishinge imizi byoye guhungabanywa n'umuyaga.