Sukuma wiki

Kwita kugihingwa

Kwita ku gihingwa cya Sukuma wiki

1. Ifumbire n’inyongeramusaruro

Mu buhinzi bwa Sukumawiki, hakoreshwa ifumbire y’imborera (Toni 10-30/Ha), ishyirwamo mu gihe cyo guhinga bwa kabiri, na 130 /ha za  Ire izifasha gukura neza. Ire yagombye gushyirwamo nyuma y’iminsi 30 hashyizwemo inyongeramusaruro ku nshuro ya mbere.

2. Kubagara no gusasira

Kubagara Sukumawiki bigomba gukorwa mu buryo buhoraho kugira ngo umurima utazamo ibyatsi bibi bityo igihingwa ntigicuranwe n’ibyo byatsi bibi ibigitunga, urumuri n’amazi.

Gusasira Sukumawiki ni ngombwa mu rwego rwo kurwanya isuri, gufasha  ubutaka kugira igipimo kidahinduka cy’ubushyuhe no kugumana ubuhehere mu butaka. Gusukira byagombye gukorwa nyuma y’ibyumweru 2-3 nyuma yo kugemura. Gusukira binafasha mu gukuramo ibyatsi bibi.

3. Kuhira

Ni ngombwa cyane kuhira Sukumawiki. Kuhira ukarenza urugero cyangwa kuhiriza utuzi duke cyane byombi bishobora kwangiza Sukumawiki. Ni yo mpamvu ari ngombwa cyane ko kuvomerera bikorwa mu bihe byabugenewe. Kuvomerera kenshi n’amazi atari menshi bikenewe mu butaka bw’urusenyi. Naho kuvomerera n’amazi menshi mu bihe bitandukanyijwe n’intera nini bikenerwa mu butaka burimo ibumba.

Mu gihe hategurwa gahunda yo kuvomerera ni ngombwa kumenya uko imizi ingana bikagenderwaho.  Muri rusange ingano y’imizi igereranywa n’imikurire y’igihingwa kigaragara hejuru. Imizi yinjira mu butaka ku rugero rumwe igihingwa gikura kijya ejuru.