Ubunyobwa

Amoko

amoko y'ubunyobwa

 

1. IRIBURIRO

Ubunyobwa ni ikiribwa kiza gitanga intungamubiri ku bantu no ku butaka. Kuba ubunyobwa burimo ibitera imbaraga ku gipimo cyo hejuru, bukagira poroteyine,  vitamini, imyunyungugu, budasiga ibinure bibi mu mubiri, bugira igipimo cy’umunyu gito, ibyo byose  hamwe bituma ubunyobwa buba igihingwa gifite agaciro kanini mu rwego rw’imirire.

Ubunyobwa buhingwa mu bice bya za Toropike no munsi yazo ku isi yose, mu butaka bw’urusenyi. Ubunyobwa buribwa nk’amavuta asigwa ku migati, barabuhekenya cyangwa bakabukuramo amavuta, butekwa mu isosi no mu mboga cyangwa se bagakoramo ibindi biribwa bahekenya birimo umunyu cyangwa isukari.

Igihingwa cy’ubunyobwa kigira imigozi irandaranda, nay o ikazana uruyange kuri buri gapfundo. Utwo turabo turibangurira ubwatwo maze tukazana imishoro yinjira mu butaka. Ku dutwe tw’iyo mishoro ni ho hiremaho ubunyobwa munsi y’ubutaka. Ubutaka bwo hejuru bugomba kuba burimo ibumba rike (mu nsi ya 20%) kandi bworoshye kugira ngo imishoro yinjire mu butaka ku buryo bworoshye.

 

2. AMOKO Y’UBUNYOBWA

Ubunyobwa ni igihingwa kititaweho cyane mu bushakashatsi, bityo amoko yabwo akunda guhingwa azwi n’abahinzi kuva nta bushakashatsi bwigeze bukorwa ku bunyobwa. Amoko ahingwa atandukanira ku ibara no ku ngano yabwo.

Amoko y’ubunyobwa aboneka mu Rwanda yaturutse mu Bugande na Zambiya dusangamo:

Ubu bwoko bw’ubunyobwa bukomoka muri Leta ya Virginia ( Soma Virijiniya) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mbere na mbere bwazanywe muri Zambiya bwitwa Msekera Groundnut Variety 4 (MGV-4), buzwi muri Malawi ku izina rya CG-7 bukitwa Serenut IR mu Bugande. Bwerera iminsi 120 -140 kandi biroroshye kubusarura kuko barandura igiti cyose. Intete z’ubu bunyobwa ziratukura, zirangana, ziraringaniye, zigizwe na 48-50% by’amavuta.  

  • MGV 5 ( Ubunyobwa bw’iroza)

Ubwoko bw’ubunyobwa bwa MGV-5 buje vuba bukomotse muri Leta ya Virginia ( Soma Virijiniya) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugira imbuto zibyibushye z’ibara ryiza rijya kuba iroza bukaba bugira umusaruro mwinshi.  Bugira umwihariko wo kugira amavuta menshi agera kuri 48% bityo bikaba byiza kubukoramo amavuta. Bukunda guhingwa mu bice by’ibibaya  bya Zambiya,

bwerera iminsi 120 bukagira umusaruro ugera kuri Toni 2/ha ku bahinzi bato bato.

  • CHISHANGO

Ubu bwoko nabwo bukomoka muri Leta ya Virginia ( Soma Virijiniya)yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwera neza mu bice by’iburasirazuba bya Zambiya, bukerera iminsi 120. Bugira ibara ry’iroze ryijimye, burasa bwose, ingano yabwo iri mu rugero, bugira igipimo cy’amavuta cya 47%. Bwera hafi  Toni 2/ha kandi biba byiza kubugurisha bugakorwamo ibindi biribwa.