Inkori

Gutera imbuto

Gutera imbuto

Amoko menshi y’inkori avangwa n’ibindi bihingwa nk’ amasaka, ibigori, ingano n’imyumbati. Inkori bakunda kuzihinga hafi y’ingo kugira ngo bazasoromeho umushogoro.

 

Mu gutera inkori, intera iratandukanye cyane, kenshi na kenshi iva kuri cm 30 × cm 40 mu gihe cy’imvura nke no kuva kuri  cm 40 × cm 75 ku moko y’inkori yera vuba kandi maremare. Intera ngari ya cm 55 x cm 75 ikoreshwa muri rusange ku moko y’inkori atinda kwera cyangwa arimo akwirakwizwa hagaterwa imbuto 2 cyangwa 3 mu ibimba. Uburyo bwo kubiba umisha  ni bwo buryo bukoreshwa cyane n’abahinzi bo mu cyaro  muri Afurika no muri Sudani y’epfo by’umwihariko iyo inkori zahinganywe n’ibindi bihingwa ngandurarugo. Imbuto z’inkori ziterwa muri cm 2 kugeza kuri 3 z’ubujyakuzimu. Nyamara gutera imbuto 3 kugeza kuri 4 bituma inkori zimera neza bigatuma zikura ari nyinshi.