Inkori

Gutegura Umurima

Gutegura Ubutaka

Ubutaka bushobora gutegurwa n’amaboko hakoreshejwe ibikoresho by’intoki byemeranyijweho (isuka cyangwa ibindi bikoresho). Kenshi iyo ubutaka bugiye guhingwamo inkori ari ubutaka bwasaruwemo, gutegura umurima bigendana no guhinga no gusakumamo ibisigazwa by’imyaka ako kanya. Ariko mu gihe umurima utari uhinzemo kuwutegura bihera mu gutema ibihuru hakoreshejwe amashoka n’imihoro mbere yo gutangira guhinga. Ibiti binini n’ibihuru byo mu murima bitemeshwa amaboko, ibyatsi n’ibiti byaguye mu murima bigakurwamo. Gutegura imitabo bishobora gukorwa nyuma yo gusanza iyo guhinga kumitabo ari byo bitegetswe.  Byibura kuva ku minsi 5 kugeza kuri 7 ni cyo gihe cyemewe kuri buri cyiciro cy’itegura ry’ ubutaka kugira ngo ibihuru n’ibyatsi byatemwe bibe bimaze kubora no kubyara ifumbire bityo byongere uburumbuke mu butaka  kugira ngo imbuto zizamere neza zinakure neza. Ni ngombwa guhitamo ubutaka bwizeweho kuzagira umusaruro utubutse w’inkori. Umuhinzi agomba rero guhitamo ubutaka bw’urusenyi n’inombe bwayoborewe amazi neza mu turere tugwamo imvura nyinshi.