Imyumbati

Gutera imbuto

Gutera imyumbati

  • Imyumbati iterwa mu kwezi Kwa Nzeli-Ugushyingo,
  • Biba byiza cyane gutera ingeri zatemwe ku biti bikomeye;
  •  Ingeri zitarwaye, zikiri mbisi kanzi zivuye ku biti bikuze ni zo nziza zikwiye guterwa. Ubwiza bw'ingeri buterwa:- Igihe ibiti bimaze;

                          - Umubyimba

- Umubare w'amaso

-  Ubuzima by'ibiti zatemweho.

  • Koresha ingeri zivuye ku biti bimaze byibura amezi ari hagati ya 8 na 18.
  • Koresha ingeri zibyibushye, ntukoreshe izinanutse;
  • Kura ngeri zo gutera ku biti bitarwaye;
  • Koresha ingeri zifite ubutebure bwa cm 20-30, zifite amaso 5-7;
  • Tema ingeri igihe witeguye guhita uzitera;
  • Tema ingeri ukoresheje umuhoro, icyuma cyangwa urukero bityaye;
  • Tera hakiri kare, mbere gato y'uko imvura itangira kugwa cyangwa se imvura igitangira kugwa;
  • Tera ingeri z'imyumbati zishinze, ziberamye cyangwa zirambitse mu butaka
  • Igihe imyumbati ihinze yonyine, intera iri hagati y'ingeri no hagati y'imirongo iba  ari cm 80-100;
  •  N'ubwo nta mabwiriza mpuzamahanga abaho, muri Afurika batera ingeri zigera ku 10 000-15 000/ha zigatanga umusaruro mwiza.