Imyumbati

Kwita kugihingwa

Gufata neza igihirwa cy'imyumbati

1. Kubagara

  • Ibyatsi bibi bicuranwa n'imyumbati bigatuma idakura neza ntigire n'ibijumba bbyibushye;
  • Kurandura ibyatsi bibi ukoresheje intoki ni byo byiza ku mirima mito y'imyumbati, ni yo mpamvu  kurandura ibyatsi mu mirima y'imyumbati bikorwa na benshi mu bahinzi bafite imirima mito. Babagara nyuma y'ibyumweru 3,8 na 12 nyuma y'itera.

2. Gufumbira

Ubuhinzi bw'imyumati bwamamaye kubera ubushobozi yifitemo bwo kwera mu butaka bubi. Mu buhinzi bwa gakondo budakoresha ifumbire, abahinzi babasha gusarura toni 5-6 kuri hegitari, mu butaka butakweramo ibindi bihingwa. Nyamara ariko, kugira ngo haboneke umusaruro mwiza imyumbati ikenera igipimo gikwiye cy'intungagihingwa zinyuranye. Abahinzi bagirwa inama yo gukoresha kg 300 kuri hegitari z'ifumbire mvaruganda ya NPK n'ifumbire y'imborera ingana na toni 23-30 kuri hegitari.

3. Kuvanga imyaka

  • Kuvanga imyaka bigabanya ikwirakwira ry' ibyatsi bibi, bikagabanya ubushyuhe bw'ubutakabikagumana ubuhehere bw'ubutaka kandi bigatuma haboneka umusaruro mwiza kuruta guhinga imyumbati gusa cyangwa kuyivanga n'igihingwa kimwe;
  • Hatakara  intungagihingwa nke kubera isuri mu mirima ihinzemo ibihingwa byinshi bivanze kuruta mu mirima ihinzemo igihingwa kimze. Imyumbati ishobora kuvangwa n'ibigori, ibishyimbo n'ubunyobwa.