Karoti

Kwita kumusaruro

Kwita kumusaruro

Gusarura karoti igihe hafutse bizongerera igihe zimara zitangiritse kandi zikagumana ubwiza zasaruranywe. Ubutaka bufutse bwongera ubwiza bwa  karoti zihunitse kuko (1) butuma ibijumba byazo bikonja mbere yo gusarurwa kandi (2) bugatuma mikorobi n’izindi ndiririzi zitera indwara zitiyongera.

Bitewe n’ibikenewe ku isoko, Karoti zishobora kugurishwa zaciwe imitwe yazo cyangwa zikiyifite. Karoti zaciwe imitwe zihumeka vuba maze ubwiza bwazo bukangirika vuba kurusha izagumanye imitwe yazo. Karoti zicuruzwa zifite imitwe yazo igomba kugabanywa hagasigara imitwe ireshya na cm2.5.

 Igihe karoti zihunitse, ni ngombwa kuzitandukanya n’ibihingwa bigira umwuka wa Etilene nka Pome, insenda cyangwa Melo.

Gutwara karoti bisaba ubwitonzi- irinde kuzunguza no gucuguza ibitebo birimo karoti kugira ngo zidakomereka cyangwa zikavunagurika.  Mu gihe hashyushye kandi ugomba kujyana karoti ku isoko, zitwikire ukoreheje ihema cyangwa shitingi.  

Kirazira kurekera ku zuba karoti wasaruye. Kuzishyira mu gicucu bizigabanyiriza gutakaza amazi. Karoti ziri ku zuba zitakaza ubwiza bwazo vuba kandi zigatakaza amazi ku buryo bwihuse.