Karoti

Gutera imbuto

Gutera Karoti

Hakenerwa umurama wa Karoti ungana na garama 600 kuri Hegitari 1. Intera isigara hagati y’imirongo ni cm 20 na cm5-8 hagati ya karoti n’indi, bitewe n’ubwoko bw’imbuto cyangwa bw’ubutaka. Umurama uterwa uvangwa n’umucanga mu bujyakuzimu bwa cm 0.5-1. Mu mirongo itandukanyijwe na cm 20, mu butaka bwatunganyijwe neza, bwahinzwe bageza isuka muri cm 30 z’ubujyakuzimu. Hakurikiraho korosa agataka gake ku murama wanyanyagijwe mu mirongo no gutwikiriza ibyatsi byumye ahamaze guterwa no kuvomerera kugira ngo karoti zimere.