Ibishyimbo

Amoko

Amoko y'ibishyimbo

  

1. IRIBURIRO

Ibishyimbo (Phaseolus vulgaris L) bifatwa nk’igihingwa cy’ibanze n’inkomoko y’ingenzi y’ibitunga umubiri ku byiciro byose by’abatuye Isi. Mu Rwanda, Ibishyimbo (Phaseolus vulgaris L.) ni ibiribwa by’ibanze by’ibanyamisogwe bitewe n’umusanzu wabyo ukomeye mu kongera ibiribwa, mu ntungamubiri no kongera umutungo. Byagiye byerekanwa mu buryo butandukanye nk’ikiribwa cyenda kuba cyuzuye, inyama z’abakene n’inyama z’icyatsi kibisi ku bakire. Ingano y’uko biribwa ihindagurika bitewe n’igihugu kibihinga, amahitamo ry’ababirya. Mu Rwanda, icyo kigero gishobora kugera kuri kg 66 ku muturage buri mwaka. Ibishyimbo byumye biribwa nk’ibinyamisogwe, ariko imiteja, ibitonore byabyo n’umushogoro (ibibabi by’ibishyimbo) bikaribwa nk’imboga.

2. AMOKO Y’IBISHYIMBO

Dore amwe mu moko y’ibishyimbo urebye ibice bitandukanye by’u Rwanda bihingwamo:

  • Ibishyimbo bishingirirwa, bitanga umusaruro mwinshi, kandi bibamo igipimo kinini cy’ubutare (Fe): RWV 1129, MAC 44, RWV 3316, RWV 3006, RWV 2872, MAC 42, RWV 3317
  • Ibishyimbo bigufi, bigira umusaruro mwinshi n’igipimo kinini cy’ubutare (Fe): RWR 2245 na RWR 2154
  • Umusaruro mwinshi no kwihanganira imvura nke: SER 13, SER 14, SER 16, SER 30, RWK 10
  • Ibishyimbo byera vuba bikagira umusaruro mwinshi:1214-2/2, SB 273, PYRAMIDE, TARROT, SAXA,
  • Ibishyimbo bishingirirwa, bigira umusaruro mwinshi, bigakundwa ku isoko: RWV 2070, MUTIKI1 (RWV 2017), RWV 2887, NYIRAGIKOTI, CAB 2, RWV 1348, CAB 19, MAC 49, MAC 9, MAC 28, VUNINKINGI, NGWINURARE, G2333, BUBERUKA, G858/MUHONDO, NYIRAMAGORORI, GASILIDA, MWIRASI, G 2331, RWV 2269, RWV 1002, RWV 1892, FLORA, RWV2361, Shyorongi, RWV 2070.
  • Ibishyimbo bigufi, bigira umusaruro mwinshi, bigakundwa ku isoko: RWR2076, RWR 1668, MLB 49-89A,     RAB 487, RWR 1180, BATAAF, RUCAGU, MUTIKI 2.

Ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fe) n’ibiburanga (Ubu biri imbere mu musaruro w’ibishyimbo mu Rwanda).